Kigali

Cristiano ashobora gusenyerwa na leta ya Portugal azira kurenga ku mabwiriza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/10/2021 20:14
1


Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis n’izindi nzu nto yubatse zikikije inzu y’akataraboneka iherereye hafi y’umujyi wa Gerês muri Portugal, kubera kurenga ku mabwiriza y’imyubakire yahawe na Leta ya Portugal ajya kubaka iyo nzu.



Inzu ya Cristiano ifite agaciro ka miliyoni 3,1$(miliyari zisaga eshatu z’amanyarwanda) byavuzwe mu minsi ishize ko yayigurishije na mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu ya Portugal, Pepe, ariko umuyobozoi w’agace ka Terras de Bouro iyi nzu yubatsemo, yabwiye itangazamakuru ko Ronaldo yari yahawe uruhushya rwo kubaka, ariko akaba yararenze akongeraho ibyo atemerewe.

Ikinyamakuru RT cyo muri Portugal cyavuze ko Cristiano Ronaldo akiri nyir’inzu, akaba ari na yo mpamvu yasabwe gusenya ibyubatswe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uyu muyobozi yavuze ko Cristiano yari yahawe icyangombwa cyo kubaka inzu imwe nini, ariko yarenze ku mabwiriza yongeraho ikibuga cya Tennis ndetse n’izindi nzu ku ruhande.

Ubuyobozi bwahaye Cristiano kugeza muri Werurwe kuba yamaze gusenya icyo kibuga cya Tennis ndetse n’izo nzu yubatse atabiherewe uburenganzira.

Manuel Tibo uyobora agace ka Terras de Bouro iyo nzu yubatsemo, yagize ati” Ronaldo yatweretse umushinga ngo tuwemeze ndetse birangira yubatse inzu yahawe icyangombwa mu gace yari yemerewe kubakamo. Gusa, na none yubatse hanze y’aho yari yemewe kandi binyuranyije n’amategeko”.

Cristiano asanzwe afite ibikorwa byinshi bitandukanye muri Portugal birimo amahoteli atandukanye, harimo iyubatse Funchal ku kirwa cya Madeira ku ivuko.

Mu mwaka wa 2020, byatangajwe ko Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru utunze miliyari 1$.

Cristiano ubu atuye mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, nyuma yo gusinyira Manchester United mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Cristiano yategetswe gusenya ikibuga cya Tennis cyubatse iwe n'izindi nzu yubatse atabiherewe uburenganzira

Cristiano yasubiye muri Manchester United nyuma yo kuva muri Juventus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Birangwa3 years ago
    Imbabazi ningombwa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND