RFL
Kigali

Ole yahawe amahirwe ya nyuma y’iminota 90 muri Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/10/2021 11:13
0


Nyuma y’umusaruro mubi umaze iminsi muri Manchester United watumye benshi mu bakiniye iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo basaba ko umutoza Ole Gunnar Solskjær yakwirukanwa agasimbuzwa umutoza ushoboye gutanga umusaruro, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhaye amahirwe ya nyuma y’iminota 90 izamurokora cyangwa ikamwirukanisha.



Nyuma yuko Manchester United itsindiwe ku kibuga cyayo na Liverpool mu mukino w’umunsi wa 9 muiri Premier League ibitego 5-0, benshi mu bakunzi ba Manchester United bayikurikiranira hafi bavuze ko igihe cyo kwihanganira umutoza Ole cyarangiye, bemeza ko ubuyobozi buri gutinda gukora impinduka ngo asimbuzwe umutoza ushoboye.

Amakuru yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza nyuma y’uwo mukino, avuga ko ubuyobozi bwa Manchester United bwahise butangira ibiganiro na Antonio Conte kugira ngo aze gusimbura Ole byananiye kubona umusaruro mwiza muri iyi kipe.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021, Manchester United mu myitozo yasuwe n’umunyabigwi wayitoje igihe kirekire akayigeza kuri byinshi by’Indashyikirwa, Sir Alex Ferguson, atangaza ko ashyigikiye Ole ndetse ko yizeye ko ikipe azayigarura mu murongo muzima bidatinze.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwahaye amahirwe ya nyuma umutoza Ole, aho yahawe iminota 90 yo kumukino wa 10 muri Premier League, Manchester United izahuramo na Tottenham Hotspurs ku kibuga cya Spurs, uyu mukino uzasohora byihuse Ole muri iyi kipe cyangwa utume ahaguma.

Mu mikino 9 imaze gukinwa muri Premier League uyu mwaka, Manchester United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 14 inganya na Arsenal bafitanye umukino mu Ukuboza.

Sir Alex Ferguson yatangaje ko ashyigikiye Ole muri Manchester United

Ole yahawe amahirwe yo ku mukino Man.United izasura Tottenham Hotspurs





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND