RFL
Kigali

Ibyiza 10 byo kunywa divayi itukura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2021 10:09
0


Divayi itukura ikunze gukoreshwa mu birori binyuranye ndetse n’abayinywa mu rugo bakaba ari ba bandi dukunze kuvuga ngo barihaye, ni ikinyobwa kiri mu bifitiye umubiri akamaro ndetse abantu benshi ntibazi ko iki kinyobwa gifatiye runini umubiri.



Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo ni divayi. Aho itandukaniye n’ibindi binyobwa bisembuye by’umwihariko ni uko yo nta calorie izamura ndetse ikaba irwanya umubyibuho udasanzwe.

Ibyiza byo kunywa divayi itukura:

1.Kurwanya kanseri

Divayi itukura ikungahaye kuri resveratrol iyi ikaba  irwanya uburozi mu mubiri, ikaba irinda uturemangingofatizo kwangirika ndetse ikanarwanya indwara za karande. Ibi birwanya uburozi bigira uruhare mu kurwanya no kurinda kanseri by’umwihariko kanseri y’ibihaha na kanseri y’amara.

2.Irwanya kwibagirwa

Resveratrol iboneka muri divayi itukura ubushakashatsi bugaragaza ko irinda kwibagirwa akenshi biterwa no kugera mu zabukuru.

3.Kurinda indwara z’umutima

Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Nature, divayi itukura ibuza ikorwa rya endotherin-1, iyi ikaba poroteyine ituma mu miyoboro y’amaraso hazamo ibinure. Ibi binure bikaba isoko yo kurwara indwara z’imitsi. Divayi kandi ikize kuri procyanidins, zifasha mu gutwika cholesterol mbi bityo bikagabanya indwara zinyuranye z’umutima.

4.Kurwanya kubyimbirwa no kwipfundika kw’amaraso

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo nyamerika cyitwa The American Chemical Society bugaragaza ko mu kurinda kubyimbirwa no kwipfundika kw’amaraso divayi itukura irusha ingufu aspirin isanzwe ikoreshwa kuri izi ndwara, cyane cyane zo kwipfundika kw’amaraso. Ibi rero bikaba birwanya indwara z’umutima.

5.Kugabanya gusaza

Indwara ziterwa n’izabukuru nko kwibagirwa, gususumira ndetse no kugaragara ko ushaje ku ruhu byose ikirahure kimwe cya divayi ku munsi cyagufasha kubirwanya.

6.Kurwanya diyabete

Divayi ifasha mu kurinda ingaruka ziterwa no kuzamuka kwa diyabete ndetse inarinda ingaruka zo kuba warwara umutima bivuye ku kurwara diyabete

7.Gukomeza amagufa no kuyarinda

Kuba muri divayi itukura dusangamo silicon, bituma kuyinywa byongerera amagufa gukomera no kuremera ndetse bigatuma yuzura imyunyungugu ya nyayo. By’umwihariko ku bagore bari mu gihe cyo gucura kunywa divayi bibongerera phytoestrogens yongerera ubuzima amagufa yabo ndetse ntibabe bagikeneye  guterwa imiti ya HRT iyi ikaba imiti isimbura imisemburo nyuma yo gucura.

8.Kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Muri divayi itukura dusangamo provinol iyi ikaba izwiho kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso uterwa nuko Nitric Oxide yakozwe nabi.

9.Kugabanya utubuye mu mpyiko n’umwijima

Utubuye two mu mpyiko (calcul renal/ kidney stones) hamwe n’utwo mu mwijima (gallstones) ni tumwe mu bitera imikorere mibi y’impyiko n’uwmijima ibi bikagira ingaruka mu mikorere mibi y’umubiri muri rusange. Kunywa divayi ku buryo budakabije ariko buhoraho bifasha mu kurwanya ibi byose.

10.Uruhu rwiza

Uzasanga mu mavuta amwe n’amwe bandikaho ko harimo ibyakuwe mu mizabibu, iyi ikaba ariyo ivamo divayi. Kunywa divayi nabyo ubwabyo birwanya gukanyarara k’uruhu bituruka ku mirasire y’izuba.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND