Kigali
-->

Shaddyboo yahuye n'icyamamare Larry Gaaga utunze hafi Miliyari 3 Frw barinezeza-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/10/2021 12:10
0

Mbabazi Shadia (Shaddyboo) yahuye na Larry Gaaga icyamamare mu muziki wa Nigeria no hirya no hino ku isi utunze miliyari ebyiri n'igice z'amanyarwanda.



Shaddyboo uyoboye urutonde rw'abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram n'ibihumbi 939, yagaragaje ko yahuye n'iki cyamamare maze bakagirana ibihe byiza. Ku rukuta rw'uyu mubyeyi rwa Instagram yashyizeho amashusho ari kumwe na Larry Gaaga waryubatse, bombi bari kwinezeza, bumva indirimbo "Egedege" uyu mugabo aherutse gukorana n'ibindi byamamare bikomeye birimo Pete Edochie, Theresa Onuorah, Flavour na Phyno.

Shaddyboo yagaragaje ko yanyuzwe no guhura na Larry Gaaga mu butumwa yeherekeje aya mashusho ati" Ni byiza [birashyushye ]šŸ¤© ni ibyishimo kugirana ibihe byiza n'umwami @larrygaaga niba utabizi urabizišŸ¤«".

Larry Gaaga ubusanzwe yitwa Larry Ndianefo, akomoka muri Nigeria akaba yaramamaye kubera ibikorwa bye bifite aho bihuriye n'umuziki. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhanzi, akaba na producer. Ni umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi [Label] yitwa YSG Entertainment.


Yakoze indirimbo nyinshi zabiciye bigacika z'abahanzi batandukanye nka 2Baba, Wizkid, Davido n'abandi benshi. Larry Gaaga w'imyaka 39 ari mu bahanzi batunze agatubutse muri Nigeria, kuri ubu akaba atunze miliyari ebyiri n'igice z'amanyarwanda.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA EGEDEGE YAHURIYEMO N'ABANDI BAHANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND