Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo, yatangaje amagambo akomeye asubiza abamwibasiye bamunenga ku mikinire yagaragaje mu mukino Manchester United yanyagiwemo na Liverpool ibitego 5-0 muri Premier League, ababwira ko azakomeza guceceka ibikorwa bikazajya bibasubiza.
Tariki
ya 24 Ukwakira 2021, wabaye umunsi mubi mu mateka ya Manchester United
byumwihariko kuri Cristiano ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, ubwo we na
bagenzi be batsindirwaga ku kibuga Old Traford na Liverpool ibitego 5-0.
Nyuma
y’uyu mukino, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bibasiye Cristiano Ronaldo
ku myitwarire ye mu kibuga bavuga ko akuze ashaka yareka iby’umupira w’amaguru
agashaka ibindi akora.
Abafna
bibasiye Cristiano bitewe n’ikosa yakoreye Curis Jones wa Liverpool, aho
yamukubise imigeri ibiri mu nda aryamye hasi ashaka kumwaka umupira kugira ngo
umukino ukomeze, umusifuzi akamuha ikarita y’umuhondo, abafana bakavuga ko yari
akwiye guhabwa ikarita itukura agasohoka mu kibuga ntakine igice cya kabiri.
Cristiano
wababajwe cyane no kwandagazwa na Liverpool mu rugo, mu guisubiza abamwibasiye yavuze
ko nta gikombe kibaho ategukanye bityo ko atabuzwa ibitotsi n’abamuvuga nabi,
ahubwo azajya yicecekera ibikorwa bikabasubiza.
Yagize
ati: “Mfite imyaka 36, negukanye buri gikombe cyose gishoboka, uitekereza ko
nababazwa n’abamvuga nabi? Mu ijoro ndaryama ngasinzira neza. Njya ku buriri
bwanjye mfite ibitekerezo bizima kandi biri ku murongo, nzakomeza kugendera
muri uwo mujyo, nicecekere ibikorwa bizajya bibasubiza”.
Uyu
rutahizamu kandi aheruka gusaba imbabazi abafana ba Manchester United ku buryo
bitwaye imbere ya Liverpool, abizeza ko ikipe igiye kwisubiraho ikabaha
ibyishimo kuko biri mu biganza byabo.
Manchester
United iri ku mwanya wa Karindwi mu mikino 9 imaze gukinwa muri Premier League
uyu mwaka, ikaba ifite amanota 14 inganya na Arsenal.
Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo ku bamwibasiye
Cristiano yibasiwe cyane kubera ikosa yakoreye Curtis Jones wa Liverpool
TANGA IGITECYEREZO