RFL
Kigali

Bwa mbere Davido yagaragaye ari kumwe na Chioma babyaranye nyuma y'igihe bivuzwe ko batandukanye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/10/2021 14:41
0


Davido n'umukunzi Chioma Avril Rowland babyaranye bagaragaye bari kumwe nyuma y'igihe bivuzwe ko batandukanye. Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu byishimo byinshi mu birori byo kwizihiza isabukuru y'umwana w'umuhungu babyaranye.



Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Tiwa Savage n'umuhungu we w'imyaka 6, Jam Jam n'abandi.

Ni ubwa mbare Davido na Chioma Avril Rowland bagaragaye bari kumwe kuva muri Gashyantare 2021 ubwo byavugwaga ko batandunye nyuma y'aho uyu muhanzi agaragaye yasokanye n'iyindi nkumi isanzwe imurika imideri yitwa Yafai. Aba bombi bagiranye ibihe byiza bajyana mu biruhuko muri Caribbean.

Icyo gihe hari amashusho yagiye hanze abagaragaza bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi, maze birasakuza cyane. Nyuma yaho Chioma yaje gusiba amafoto yose ya Davido kuri instagram umwuka hagati yabo uba mubi bitangira kuvugwa ko batanduakanye. Kuva icyo gihe ntibigeze bongera kugaragara bari kumwe ariko iyi sabukuru y'umwana wabo bise Ifeanyi yongeye kubahuza.

Urukundo rwa Davido n'uyu mugore rwatangiye mu mwaka wa 2017 nyuma yaho mu 2019 amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore undi nawe arabyemera mu gihe gito bahita bibaruka uyu mwana w'umuhungu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND