RFL
Kigali

Ed Sheeran yahagaritse ibitaramo nyuma yo kwandura Covid-19

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2021 9:48
0


Umuhanzi Ed Sheeran yatangarije abafana be ko yanduye icyorezo cya Covid-19 ndetse ko agiye kuba ahagaritse ibitaramo kugeza igihe azakira. Ibi yabitangaje mu gihe abafana be bari biteguye igitaramo yari afite kuwa gatandatu w'iki cyumweru.



Edward Christopher Sheeran uzwi ku izina rya Ed Sheeran, ni umuhanzi wigaruriye imitima y'abatari bacye abinyujije mu bihangano bye akorana ubuhanga. Uyu muhanzi ukomoka mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yanduye icyorezo cya Covid-19 ndetse ko agiye kuba ahagaritse gukora ibitaramo kugeza igihe azaba amaze kugira Corona Virus.


Ed Sheeran mu rwandiko yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati''Byihutirwa nashakaga kubabwira ko narwaye Covid-19, ubu nishyize ahantu hangenyine gusa ndigukurikiza amabwiriza. Ibyo bivuze ko nta kintu ndi gukora mvuye mu rugo. Ibiganiro n'ibitaramo nzajya mbikorera mu rugo. Nsabye imbabazi abo ntengushye. Mwese mube amahoro''.


Ibi Ed Sheeran yabitangaje mu gihe abafaba be bari biteze kumubona mu gitaramo cya Saturday Night Live cyari kuzaba kuwa gatandatu w'iki cyumweru. Gusa nubwo Ed Sheeran agiye guhagarika ibitaramo yijeje abakunzi be ko azajya abataramira yibereye iwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.


Umuhanzi Ed Sheeran wamamaye mu ndirimbo nka Perfect, Thinking Out Loud, Happier, Photography n'izindi kuba yanduye Covid-19 bihise bimushyira ku rutonde rw'ibyamamare byarwaye iki cyorezo birimo Drake, Wiz Khalifa, Chris Rock n'abandi benshi nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND