RFL
Kigali

Inteko y'Umuco yashimye Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda muri FESPACO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2021 7:47
0


Inteko y’Umuco yashimye Abanyarwanda batatu Mutiganda wa Nkunda, Kantarama Gahigiri na Allain bahesheje ishema u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rizwi nka Fespaco.



Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, ni bwo mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso hasojwe iserukiramuco rya Fespaco ryabaga ku nshuro ya 27. Kuri iyi nshuro ryari rihatanyemo abanyarwanda batatu banabasha kwegukana ibihembo.

Mu butumwa Inteko y’Umuco yanyujije kuri konti ya Twitter, mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, yavuze ko ‘ishima Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda batsindira ibihembo mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya filime, Fespaco.” 

Bati “Mwakoze kwimana u Rwanda mu mahanga.”

Filime ‘Nameless’ ya Mutiganda wa Nkunda yahize izindi mu cyiciro cy'inyandiko nziza ya filime ndende.

Yabwiye INYARWANDA ko yatunguwe no kwegukana iki gihembo kubera ko filime ye yari ihatanye n’izindi filime zikomeye muri iki cyiciro.

Ati “Byandenze muvandimwe! Kubera ko iki cyiciro nari mpatanyemo ni cyo cyiciro Joel Karekezi yegukanyemo igihembo mu 2019. Hari harimo filime z’ibigugu z’abantu bakomeye. Ntabwo natekerezaga y’uko hari ikintu na kimwe nshobora kubona ariko birangira mbonye igihembo cya filime ifite inkuru (script) nziza. Byanshimishije, byandenze pe!’

Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Filime "Ethereality" ya Kantarama Gahigiri yahize izindi mu cyiciro cya filime mpamo ngufi, ihabwa igihembo cya mbere cyiswe ‘Paulin d’or muri icyo cyiciro.

‘Ethereality’ yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur mu iguriro ryitwa Osina. Hari n’utundi duce tugaragara mu mashusho yayo twagiye dufatirwa ku mihanda yegereye Hotel yitwa 5*5*5 bakoreyemo umwiherero.

Ni mu gihe filime ‘Amani’ ya Alliah Fafin yahize izindi mu cyiciro cya filime ngufi yegukanye umwanya wa kabiri, ihabwa gihembo cyiswe ‘Poulin d’argent’.

Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya l’Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise ‘The Gravedigger's Wife’ yanditse akanayobora.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo.

Filime yegukana igihembo l’Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2019, iki gihembo cyegukanwe n’Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle.”  Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

Inteko y’Umuco yashimye Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda  muri FESPACO

 

Filime ‘Nameless’ ya Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya 'Best Script' muri FESPACO Filime ya Kantarama Gahigiri yegukanye igihembo ‘Poulin d’or’ nka filime mpamo ngufi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND