RFL
Kigali

Bruce Melodie yambuye izina Supermanager yikoma Fatakumavuta anavuga ku modoka ya Barabas byavugwaga ko yatumije-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2021 8:02
1


Bruce Melodie yikomye Supermanager n'umunyamakuru Fatakumavuta kubera ibyo baherutse kumuvugaho anagaruka ku modoka ihenze yo mu bwoko bwa Brabus biherutse kuvugwa ko yatumije hanze.



Hagati ya Bruce Melodie, Supermanager ndetse na Fatakumavuta umwuka ntuhagaze neza. Kuri ubu Bruce Melodie yikomye aba bagabo ahereye kuri Fatakumavuta avuga ko mu bitekerezo atanga harimo n'ibipfuye ku buryo kumwumva yabigereranyije no kurya ifi kuko bisaba kujonjora.

Yagize ati: "Atanga ibitekerezo bipfuye n'ibizima icyarimwe ni ukuvuga ngo kumva Fatakumavuta ni nko kurya ifi. Urajonjora uravuga uti uyu muntu kumwumva reka nigengesere ibi ntabwo mbikoresha ibi ndabigumana". Murungi Sabin wa Isimbi Tv baganiraga yamubwiye ukuntu Fatakumavuta yasesenguye indirimbo ye nshya yitwa "Sawa sawa" yakoranye n'umuraperi w'umunya-Kenya Khaligraph Jones.


Bruce Melodie ubwo yavugaga kuri Fatakumavuta

Yamusubiriyemo uko Fatakumavuta yavuze agira ati: "Birababaje kuba Bruce Melodie yaragiye kureba Khaligraph, Khaligraph ari we wakagombye kuza mu Rwanda ashakisha umuhanzi ukunzwe". Buce Melodie yahise abaza ati: "Ku mpamvu ki se?". Umunyamakuru aramusubiza ati "Ku mpamvu z'uko Khaligraph ngo ari hasi cyane kuri wowe bitewe n'uko wivuga n'uko wigaragaza". Bruce Melodie yahise amubaza uwo muntu [Fatakumavuta] uwo ariwe hagati ye na Khaligraph.

Undi yamusubije ko ari umunyakuru maze Bruce Melodie ati: "Kuki ashaka gusesengura urugendo rwanjye n'icyifuzo cyanjye njyewe nshobora kubona nkeneye Khaligraph bitewe n'aho ndi kuviza niba nkeneye market ya Kenya se kuki Kenya izaza kundeba ? Uwo si bwo bwa bunebwe twavugaga haruguru?".

Sabin yamubwiye ko ngo Fatakumavuta yumvaga ko bitewe na ya kontaro ya miliyari yasinyiye yakabaye ashakisha abantu nka ba Davido cyangwa Diamond. Mu magambo akakaye Bruce Melodie yahise avuga ati" Umuntu udafite ubushobozi bwo kureba aho ureba, umuntu mutareshya mbese tuvuge ko turi nk'imbere y'igipangu y'igikuta wowe ukaba uri mugufi, turi mu gipangu kimwe we akaba adashobora kureba hakurya ngo arebe nko mu muhanda ntabwo yamenya ibiri kubera mu muhanda uretse wowe ubimubwiye".


Bruce Melidie yavuze ko Fatakumavuta atari umunyamwuga

Yakomeje avuga ko mu gihe atarakubaza ibiri kubera muri wa muhanda ha handi adashobora kureba yakomeza gukeka ibiri kuberayo mbese akabitekereza mu ntekerezo ze gusa. Sabin yavuze ko Fatakumavuta yanenze indirimbo Sawa Sawa akavuga ko bayikoreye kuri shitingi icyakora Bruce Melodie yavuze ko icyo kiganiro atarikibona ashimangira ko nta bumenyi Fatakumavuta afite mu gufata amashusho y'indirmbo, yongeraho ko ubumenyi afite mu bijyane n'ifatwa ry'amashusho atabwemera.

Hari aho yageze ati" Nta n'ubwo ari ku rwego rwo gusesengura indirimbo nakoze". Yongeye kugira ati" Ntabwo afite ubushobozi bwo kwanariza kuri mizike". Byabaye nk'ibiba birebire Bruce Melodie ageze aho avuga ko yatunguwe cyane na Fatakumavuta ubwo yavugaga ko atazi indimi. Uyu muhanzi yahise avuga ko ubwo yabivugaga yabajijwe we niba azizi akavuga ko adakeneye kuzimenya. Ibi byatumye uyu muhanzi yibaza uko naramuka avuze ibintu mu ndimi z'amahanga uyu munyamakuru azabasha kubisobanurira abafana anongeraho ko akazi akora nawe bagakemanga.

Bavuye kuri iyi ngingo Sabin amubwira ko Fatakumavuta ari mu batemera ko yasinyiye miliyari Frw, mu kugira icyo abivuga ho yagize ati"Nabonye ikiganiro cye mpita menya impamvu yabimuteye". Yakomeje avuga ko yabonye ikiganiro atibuka neza ahariho uyu munyamakuru ari kuvuga ngo abantu 'twarabafashije nti bagira icyo baduha' kandi bari guhembwa amafaranga angana kuriya.

Ibi ngo byamweretse ko ikibazo afite atari ukutemera ya miliyari aherutse gusinyira ahubwo yifitiye ikindi kibazo. Sabin yahise asaba Bruce Melodie kugira icyo avuga kuri ya miliyari yasinyiye itaravuzweho rumwe maze atangira agira ati" Barayihakanye njyewe ndayemera kandi nta n'umwe wayisinyiwe,  uwayisinyiwe ninde? Ni njyewe mbabwiza ukuri mbabwira ko nayisinyiye nta nuwigeze anyegera ngo ambaze ngo ese bizagenda gute bayaguhaye ?barakwambuye, byarapfuye, byaciyemo?".

Sabin mu bahakanye miliyari ya Bruce Melodie yongeyemo n'izina Superemanager akiritungutsa Bruce Melodie yagize ati"Supermanager hari ikintu nshaka kumwambura nari nanze kumuvuga ariko ngiye kumuvuga kuko ni ryo zina tuzajya tumwita ngiye kumwambura izina aho kumuha irindi Talk of the city ni gute uvuga ko uri Talk of the city kandi buri munsi umvuga ? Urumva se atari injye Talk of the city".


Bruce Melodie yavuze byinshi kuri Supermanager ukunda kumuvugaho amwita umufana we

Yakomeje avuga ko Supermanager ibyo aribyo byose amukunda kubera ukuntu iteka amuvugaho cyangwa se wenda abanyamakuru akaba ari bo bamumubazaho. Yabajijwe niba barabyumvikanye ho kujya bavuganaho mu gihe wenda bagiye mu biganiro uyu muhanzi avuga ko bataranahura n'umunsi n'umwe ngo byibura basuhuzanye.

Mu bindi byavuzwe kuri Bruce Melodie bagarutseho ni imodoka yo mu bwoko bwa Brabus igendamo abifite byavuzwe ko yatumije. Iyi ngingo yatumye Bruce Melodie yongera kugaruka cyane kuri Fatakumavuta. Akibazwa ibyayo niba ari byo koko, yahise agira ati: "Ntibabihakanye se ba Fatakumavuta? Ndi gutinda kuri Fatakumavuta kugira ngo mbereke ukuntu ari unprofessional [atari umunyamwuga], Fatakumavuta yatereye hejuru aravuga ngo Brabus, mwigeze mwumva mvuga ibyo bintu? Source y'iyo nkuru yayikuye he?. Aho harimo ikibazo kuko njye nta modoka naguze nta n'ibyo navuze".

"Noneho wa munyamukuru w'umwuga ntiyambajije, ntiyakoze iperereza azi aho ntuye, agira camera n'umwanya, akora itangazamakuru koko! Mba muri uyu mujyi mbankatakata". Yakomeje ashimangira ako ntayo yatumije ndetse nta n'ibyo yavuze". Yavuze ko nyuma y'ibi hari n'ahantu bigeze guhurira maze akamuca mu rihumye akamuceremba, yongera gushimangira yivuye inyuma ko iby'imodoka ntabihari. Yavuze ko naramuka anaguze imodoka ihenze atabona umwanya wo kuyimurika kuko atari ko ateye.

Icyakora iby'iyi modoka byanavuzweho na benshi ndetse n'ibitangazamakuru birimo ibikomeye bigaruka ku myidagaduro byavuze ko biri kuvugwa ko Bruce Melodie yatumye iyi modoka koko. Ibi byose uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ikorera kuri Youtube.

REBA HANO IKIGANIRO CYOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy 2 years ago
    Uratwika papa wanjye uwiteka Imana yacu ikurindire





Inyarwanda BACKGROUND