RFL
Kigali

Icyo wamenya ku mukobwa Carol wiyemeje kwihindura nk'idayimoni nk'ibimutera ishema cyane-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/10/2021 14:03
0


Abenshi bubaha imibiri yabo bakaba batayikorera ibyo biboneye, mu gihe hari abandi bayicyebagura, bakayishushanyaho kugira ngo base uko babyifuza nk'uko umukobwa Carol Prado yiyemeje kwiyita Idayimoni no gusa nayo nk'ibintu yaharaniye.



Carol Prado, ni umukobwa w'imyaka 35 y'amavuko, ni uwo muri Brazil. Yatangiye kwihindura isura kugira ngo ase n'idayimoni  afite imyaka 16, uko bwije n'uko bukeye yagendaga ahindura uruhu, ashushanya cyangwa agira ibyo akura ku mubiri mu gusa nk'ikintu giteye ubwoba ku isi, aho yiyita 'Demon Woman'. 'Idayimoni y'umugore'.


Uyu mukobwa avuga ko ubwe kuba yasa n'idayimoni aribyo bintu bimushimisha, isura ye irakanganye cyane, yafashe amahembe ayatera mu gahanga, amaso ye ayagira umutuku, ururimi rwe arukatamo kabiri , umubiri awuzuza ibishushanyo.


Carol Prado, ukomoka i São Paulo mu mujyi wa  Brezile, akunda kuba idayimoni. Yagize ati: “Nahoraga nkunda kwishushanyaho kuva nkiri muto cyane, Kugira ngo umubiri uhindurwe uko mbyifuza, kuba nk'idayimoni birababaza cyane, narababaye bikomeye ariko ngera ku ntego yanjye, noneho gusatura ururimi biraryana cyane'.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND