RFL
Kigali

Urukiko rwemereye Kanye West guhindura amazina akitwa 'Ye'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/10/2021 13:26
0


Umuraperi Kanye West warumaze amezi 7 asabye ko yahindura amazina, kuri ubu urukiko rwamuhaye uburenganzira bwo kuyahindura akitwa 'Ye'.



Kanye West, icyamamare mu muziki akaba umwe mubaraperi bakize cyane ku isi, yamaze guhindura amazina yari asanzwe azwiho maze akitwa izina rimwe gusa rya 'Ye' nk’uko yabyifuzaga. Nyuma y'amezi 7 Kanye West asabye urukiko uburenganzira bwo guhindura amazina, kuri ubu yabuhawe aho agiye kujya yitwa 'Ye' akava kuri Kanye West burundu.


Ikinyamakuru Sky News cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko umuraperi Kanye West yahawe uburenganzira bwo guhindura amazina ye abuhawe n'urukiko. Ku munsi w'ejo hashize kuwa mbere, nibwo urukiko rukuru rwa Los Angeles ruyobowe n'umunyamategeko Judge Michelle Williams, akaba ariwe wahaye uburenganzira Kanye West bwo kwitwa ‘Ye’.


Iki kinyamakuru gikomeza cyivuga ko Kanye West yari asanzwe yiyita amazina menshi y'utubyiniriro harimo Yeezus,Yeezy hamwe na Ye ari naryo yahisemo kwitwa, akareka Kanye West. Mu kwezi kwa 8, uyu muraperi yatangaje ko impamvu ashaka guhindura amazina, ari uko atagishaka kwitwa Kanye West kuko ari amazina yahabwaga abacakara mu gihe cya cyera.


Mu gihe cy'imyaka 44 ishize, uyu muraperi w'umushoramari yamamaye ku izina rya Kanye West mu gihe amazina yiswe n'ababyeyi ari Kanye Omari West kuri ubu akaba agiye kwitwa Ye, izina yari asanzwe yiyita ku buryo butemewe n'amategeko, none ubu yabiherewe uburenganzira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND