RFL
Kigali

Biri mu nzozi zanye! Benzema yahishuye amahirwe afite yo kwegukana ballon d’Or ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2021 12:02
0


Rutahizamu w’umufaransa ukinira Real Madrid, Karim Benzema, yatangaje ko akoza imitwe y’intoki ku kwegukana ballon d’Or ya mbere mu mateka ye, ndetse avuga ko ari inzozi yarose kuva mu bwana bwe zizaba zibaye impamo.



Uyu rutahizamu wa Real Madrid ni umwe mu bahataniye kandi bahabwa amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu, ‘Ballon d’Or’2021, iki gihembo agihataniye n’abakinnyi barimo Lionel Messi, Robert Lewandowski, Cristiano Ronaldo na Jorginho nawe uhabwa amahirwe menshi yo kucyegukana ku nshuro ya mbere.

Aganira na Canal+ , Benzema yagize ati: “Nibyo, nibyo, iteka ndota kwegukana ballon d’Or”,

“Ronaldo na Zidane mfatiraho icyitegererezo bakiniye Real Madrid, nanjye naje muri Real Madrid, begukanye ballon d’Or, urumva nanjye igisigaye…”.

“Ni zimwe mu nzozi narose kuva nkiri umwana, kadi ndi hafi kuzikabya”.

Umunya-Croatia, Luka Modric niwe mukinnyi wenyine wabashije kwegukana iki gihembo mu 2018, aciye mu rihumye Cristiano na Messi bari barakigaruriye guhera mu 2008, nyuma y’uko agejeje igihugu cye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya 2018.

Benzema yegukanye Ballon d’Or y’uyu mwaka, yaba baye Umufaransa wa mbere ucyegukanye nyuma ya Zidane wacyegukanye mu 1998.

Ni inshuro ya 10 Benzema atorwa mu bakinnyi bahataniye Ballon d’Or, gusa mu 2014 nibwo yagerageje gusatira kwegukana iki gihembo ubwo yasozaga ari uwa 16 mu majwi yabaruwe y’abatoye.

Benzema yatsinze igitego ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League, cyatumye u Bufaransa bwegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Nyuma yo kwegukana UEFA Nations League Benzema yahamije ko asatira kwegukana Ballon d'Or y'uyu mwaka

Benzema yatsinze igitego kimwe muri bibiri byahesheje u Bufaransa igikombe cya UEFA Nations League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND