RFL
Kigali

Rwabugiri Umar yabonye ikipe nshya nyuma yo gutandukana na APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/10/2021 8:54
0


Police FC yasinyishije Rwabugiri Umar wari umaze imyaka ibiri muri APR FC.



Kuri iki gicamunsi, nibwo ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije umuzamu w'ikipe y'igihugu Ndayishimiye Eric Bakame, wari umaze iminsi mu igerageza muri iyi kipe. Nyuma y'amasaha macye yakurikiyeho, birangiye na Rwabugiri Umar asanze Bakame muri iyi kipe dore ko we yari amaze iminsi anayikinira mu mikino ya gicuti.


Rwabugiri Umar yakuriye mu ikipe ya Police FC avamo yerekeza muri Mukura, ari naho yagize ibihe byiza byanatumye agurwa na APR FC atwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona idatsinzwe.


Rwabugiri Umar  yubakiye izina muri Mukura victory Sport 

Kugeza ubu, Police FC ihejeje abazamu basaga bane barimo Habarurema Gahungu, Rihungu, Eric Bakame ndetse na Rwabugiri Umar, kandi batatu muri bo baheruka guhamagarwa mu Mavubi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND