RFL
Kigali

Imanishimwe Emmanuel yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri FAR Rabat ku mukino wa JS Kabylie

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/10/2021 10:14
0


Myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’imoso mu ikipe ya AS FAR Rabat yo muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi kipe ku mukino wa CAF Confederations Cup batsinzwemo na JS Kabylie yo mu Algeria 1-0.



Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, FAR Rabat yakiriye JS Kabylie yo muri Algeria mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, warangiye iyi kipe yo muri Maroc itsindiwe mu rugo igitego 1-0.

N'ubwo uyu mukino utagendekeye neza aba banya-Maroc, ntibyabujije myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel gutorwa nk’umukinnyi wa FAR Rabat wigaragaje kurusha abandi muri uyu mukino.

Imanishimwe wigaragaje kuva yagera muri iyi kipe, akomeje kwitwara neza kuko afite umwanya uhoraho mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga muri iyi kipe. Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, aheruka kwitabazwa mu mikino ibiri u Rwanda rwatsinzwe na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Imanishimwe Emmanuel yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri FAR Rabat ku mukino wa JS Kabylie





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND