RFL
Kigali

Nyuma ya Rayon Sports, Police FC nayo yataye ibaba i Huye! Mukura mu isura nshya uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2021 19:13
0


Umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, warangiye Mukura Victory Sport ihatsindiye Police FC ibitego 2-1, iba ikipe ya kabiri iri mu zikomeye mu Rwanda ihatsindiwe mu cyumweru kimwe, nyuma ya Rayon Sports iheruka kuhata ibaba.



Kuri uyu wa Kane, Mukura yakinnye umukino wa gatanu wa gicuti yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, iteganyijwe gutangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, aho yari yakiriye Police FC kuri Stade Huye ndetse iyizimanira ibihagije, basubira I Kigali bimyiza imoso.

Mukura Victory Sport yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse inatsinda igitego hakiri kare, gusa nyuma yo kwinjiza igitego yagabanyije imbaraga ugereranyije n’uko yatangiye ikina, Police FC nayo ibona umwanya wo gukina yubaka uburyo bw’igitego ariko bikanga.

Iyi kipe ikundwa cyane n’abanye-Huye ndetse n’abandi bo mu bice bitandukanye by’igihugu, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu gusa ku gitego cyatsinzwe na Ntawigira Cedric, ariko iminota 40 yakurikiyeho nta gitego kindi cyabonetsemo, bituma amakipe ajya kuruhuka Mukura iri imbere n’igitego 1-0.

Police FC yinjiranye ingamba nshya mu gice cya kabiri, ikina neza ndetse ishaka kwishyura igitego, biza kuyihira ku munota wa 50 ubwo Danny Usengimana yishyuriraga igitego Police FC, amakipe anganya 1-1.

Nyuma yo kwishyura igitego, hagakorwa impinduka ku makipe yombi, bamwe mu bakinnyi bakaruhutswa, hakinjiramo bagenzi babo, amakipe wabonaga akina ibintu biri ku rwego rumwe, ndetse byatumye iminota 90 isanzwe y’umukino irangira nta kindi gitego gitsinzwe.

Umusifuzi yashyizeho iminota ibiri y’inyongera yahinduye byinshi ku mukino, aho ku munota wa mbere w’inyongera, Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme yatsindiye Mukura igitego cya kabiri, bituma umukino urangira Mukura yegukanye intsinzi imbere ya Police FC.

Ni umukino wa gatanu wa gicuti utegura shampiyona Mukura yakinaga, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya umwe, inatsindwa undi mukino.

Mukura yasoje nabi umwaka w’imikino ushize, yakoze impinduka ihereye ku batoza aho yahaye amasezerano umutoza Ruremesha Emmanuel, igura abakinnyi batandukanye barimo Nicolas Sebwato, Kayumba Soter, Jean Pipi Matore, Aboubakal Djibrine n’abandi, kugira ngo ishake uko yakwigaranzura amakipe yayigiyeho uburimiro umwaka ushize.

Mukura VS yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti

Mukura igaragaramo impinduka nyinshi ugereranyije n'umwaka ushize w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND