RFL
Kigali

Umugabo yatse gatanya kuko umugore we atoga buri munsi yanabimubwira bakarwana

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/10/2021 14:42
0


Isuku ku mubiri ni isoko y'ubuzimka bwiza, ariyo mpamvu hari utabasha kwihanganira isuku nke y'uwo bashakanye. Intonganya mu ngo zituruka ku bintu bitandukanye, gusa umugabo w’umuyisilamu ukomoka mu majyaruguru y’u Buhinde yasabye gutandukana n’umugore we kubera ko atoga buri munsi.



Amakuru ya Oddycentral avuga ko uyu mugabo yahisemo gutandukana n'umugore we kuko yanze koga buri munsi. Yavuze ko yasabye inshuro nyinshi umugore we kwiyuhagira kenshi, ariko igihe cyose yabimubwiraga bararwanaga, birangira ahisemo kwaka gatanya ya burundu n'ubwo bamaranye igihe banafitanye umwana.


Umujyanama w'akagari ka Aligarh, yavuze ko ikibazo bakizi, ati “Umugabo, mu gihe cyo kugisha inama, yatubwiye kenshi kandi ashikamye ko ashaka kurangiza amasezerano n'umugore. Yaduhaye kandi icyifuzo cyo kumufasha gutandukana n'umugore we kuko atiyuhagira buri munsi”.

Umugore amaze kumenya icyemezo cy'umugabo we nawe yahisemo kwaka imbabazi avuga ko agiye kwisubiraho akajya yoga buri munsi ariko biranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND