RFL
Kigali

Tyga yashinjwe gukubita agakomeretsa inkumi bakanyujijeho mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/10/2021 10:24
0


Umuraperi Tyga yashinjijwe n'uwahoze ari umukunzi we Camaryn Swanson kumukubita akamukomeretsa. Uyu munyamideli yareze Tyga kuri polisi aho yanerekanye amafoto y'ibikomere yatewe n'uyu muraperi bari bamaranye imyaka 3 bakundana.



Micheal Ray Nguyen-Stevenson wamamaye ku izina rya Tyga ni umuraperi ukomoka muri Amerika watangiye kumenyekana muri 2008 ubwo yajyaga muri label ya Cash Money yari ahuriyemo n'ibihangange mu njyana ya Rap nka Lil Wayne, Drake, Nicki Minaj, Birdman hamwe n'abandi. Uyu muraperi umaze iminsi atumvikana cyane yongeye kuvugwa cyane nyuma yaho yashinjijwe gukubita agakomeretsa umunyamidelikazi Camaryn Swanson bakanyujijeho.


Camaryn Swanson umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu masaha macye ni bwo yatangaje ko yakubiswe bikomeye na Tyga bahoze bakundana ndetse akanamukomeretsa. Ibi yabyerekanye ku rukuta rwe rwa Instagram aho yerekanye amafoto n'amashusho yuko yakubiswe na Tyga. Camaryn uvuga ko yari amaze igihe ahishira Tyga gusa bikaba byarenze urugero kugeza ubwo amukubita nawe agahitamo kumurega kuri Polisi.


Mu nyandiko ndede Camaryn Swanson yanyujije kuri Instagram yavuze ko yamaze kugeza ikirego cye kuri polisi akaba ategereje ko Tyga atabwa muri yombi agahanirwa ibyo yakoze.Ikinyamakuru TMZ cyaganiriye numwe mu nshuti za hafi ya Tyga yavuze ko mu minsi ishize aribwo ibi byabaye ubwo Camaryn Swanson yajyaga mu rugo rwa Tyga ari nijoro agiye kumureba akamusangana nindi nkumi bikarangira barwanye.


TMZ yatangaje ko ubwo Camaryn yagiye kureba Tyga ari nijoro nyuma yuko yari yamenyeko uyu muraperi aryamanye nindi nkumi akajyayo agiye kureba koko niba byaba aribyo. Ubwo Camaryn yahageraga yatangiye gutongana na Tyga ndetse Tyga atangira kumukubita akanamukomeretsa nk'uko inshuti ye yabyiboneye yabitangarije TMZ.


Camaryn Swanson wari umaranye imyaka 3 na Tyga bakundana yavuze ko bitari inshuro ya mbere uyu muraperi amukubita nkuko yagize ati': 'Ubwa mbere ankubita yansabye imbabazi abwirako yabikoreshejwe n'inzoga ndamubabarira gusa kurubu yarengereye sinakomeza kubyihanganira''. Kugeza ubu ntakintu Tyga arabitangazaho ngo abyemere cyangwa ahakane ibyo yashinjijwe na Camaryn bakanyujijeho mu rukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND