RFL
Kigali

Nyampinga w’u Buholandi yasezeye muri Miss World kubera ko yanze kwikingiza Covid-19

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:10/10/2021 12:09
0


Mu gihe irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 70 rigenda ryegereza ndetse n'uduce tumwe twayo tukaba twaratangiye, umukobwa wari kuzahagararira igihugu cy'u Buholandi, Dilay Willestein w'imyaka 21 unafite ikamba ry'igihugu cye, yasezeye ndetse avuga ko atiteguye kujya muri Puerto Rico guhatana.



Umwanzuro w'uyu mukobwa ushamikiye ku kuba atiteguye gufata urukingo rwa COVID-19. Aganira n’ikinyamakuru cy'imyidagaduro cy’iwabo, AD, yagize ati “Ni ibintu natekerejeho neza. Wenda ahari ubu imiryango imwe irafunze, ariko ndizera ko indi izafunguka.”

Uyu mukobwa ntiyerura neza ngo avuge impamvu atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19, gusa mu mvugo idatomoye asa nk’utizera akamaro ku rukingo, ahubwo agasa nk’uwerekana ko rushobora kuba ruzagira ingaruka zitari nziza vuba cyangwa cyera.

Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ubwo hatangazwaga ko teritwari ya Puerto Rico ariyo izakira irushanwa rya Miss World, ntihigeze hatangazwa ko abazahatana basabwa kuba barikingije Covid-19.

Yewe nta n’ubwo kwinjira muri Puerto Rico usabwa kuba warikingije. Bishoboka ko ari amabwiriza y'abategura baje gushyiraho nyuma, cyakora ajyanye no kwirinda kwandura no gukwirakwiza Covid-19.

Lizzy Dobbe wabaye igisonga cya mbere, ni we uzasimbura Dilay Willestein wavuze ko atiteguye kwikingiza Covid-19.

Dialy Willestein wabaye Nyampinga w’u Buholandi, yatangaje ko atazikingiza Covod-19, bituma akurwa mu irushanwa rya Miss World.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND