Dukuzeyezu Pascal uheruka gusoza amasezerano ye na Rutsiro FC, atangaza ko yifuza kugaruka mu Amavubi, ndetse n'amakipe bari kuvugana yumva yazamufasha kubigeraho.
Mu
kiganiro na InyaRwanda Tv, umuzamu w'ikipe
y'igihugu Amavubi Dukuzeyezu Pascal, yagarutse kuri byinshi harimo
n'ibyamuranze mu myaka y'ubuzima bwe bw'umupira w'amaguru. Dukuzeyezu Pascal
yavukiye mu karere ka Kayonza i Karubamba, aho yize amashuriye abanza ahazwi nko
ku muzizi ndetse aba ari naho ayasoreza.
Dukuzeyezu ubu yari yasuye InyaRwanda LTD
Mu
2009 nibwo Pascal yatangiye amashuri yisumbuye, ubwo yerekezaga mu kigo cya
Aspej Rwamagana ari naho yatangiye kwigaragariza nk'umuzamu ukomeye, kuko iki
kigo cyari gifite ikipe ikina ikiciro cya kabiri.
Dukuzeyezu
Pascal wagiriye ibihe byiza muri Kiyovu Sport, avuga uburyo yisanze muri iyi
kipe akiga mu kiciro rusange. Yagize ati: “Ngeze muri Aspej Rwamagana
nahakinnye umwaka umwe gusa, mpita nerekeza muri Kiyovu Sport. Nageze muri
Kiyovu Sport nkiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ndetse bibanza
kungora kuko nari ngeze ku rwego ntamenyereye. Ngera muri Kiyovu Sport, nasanzemo
umuzamu Djuma Pongo wakomeje no kuba umuzamu wa mbere kugera nka 2011, nanjye
nahise ninjira mu izamu.
Nyuma
yo kubona umwanya ubanzamo, Pascal yaje guhamagarwa mu ikipe y'igihugu yatozwaga
na Micho, ndetse aba umukinnyi kuva icyo gihe kugeza ubu wazamuwe na Kiyovu
Sport agahamagarwa mu Mavubi makuru. Pascal avuga ko ko umupira kuriwe ari
ubuzima kandi wamufashije. Ati: “Umupira w'amaguru ni ubuzima. Kuri njye
narize kubera umupira w'amaguru, kandi na n’ubu ndacyiga kubera ruhago, niga muri
UTB ibijyanye na Hotel kandi umupira
ufasha byinshi kuko niwo udutunze."
Dukuzeyezu
Pascal, mu mwaka we wa nyuma muri Kiyovu Sport yaje kuvunika imvune yatumye
amara imyaka ibiri yicaye, ariko nyuma amaze gukira agaruka mu kibuga ari
umukinnyi wa Marine FC.
Kubijyanye
n’ejo hazaza ha Dukuzeyezu Pascal, yemeza ko agifite byinshi byo gutanga ndetse
ko yifuza kugaruka mu kibuga. Ati: “ Kugeza ubu nta kipe mfite, ariko hari
amakipe turi kuvugana ndetse yewe na Rutsiro FC nahozemo turi mu biganiro, hari
n'andi makipe yo muri Kigali turi kuvugana n'ubwo bitaratungana ariko biri
kugenda neza. Nshaka kugaruka mu ikipe y'igihugu, ariko kugira ngo ubigereho uba
unagomba gukinira amakipe akugaragaza."
Dukuzeyezu
Pascal nyuma yo kuva muri Marine FC yerekeje mu ikipe ya Heroes FC, nayo
yavuyemo agana muri Rutsiro FC yemeza ko ifite abayobozi bakunda umupira
w'amaguru, ku buryo butangaje.
Ikiganiro
ku buryo bw'amashusho
TANGA IGITECYEREZO