HiRwArtman umenyerewe mu gutanga impano z’ibishushanyo ku byamamare, yatunguye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020, Miss Umutesi Denyse, amuha impano y'ifoto yamushushanyije.
Biciye mu mushinga HiRwArtman yatangije witwa uhirwe_art ateganya ko uzafasha urubyiruko rwacikirije amashuri kandi rutize imyuga, uyu munyabugeni yatumiye Denyse aho uyu mushinga ukorera hitwa FAZENDA SENGHA aha hakaba ari ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo b’abanyamahanga n’ababanyarwanda maze mu buryo budasanzwe amutunguza ifoto yamushushanyije.
Mu gutangira, HiRwArtman yahaye amarange Miss Denyse n’inshuti ze bari bazanye zirimo n’abasanzwe bazwi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda barimo Icyeza Aline witabiriye Miss Rwanda 2020, Matty photography na murumuna we witwa Eden bagirana ibihe by'umunezero bashushanya byo kwishimisha.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro nk’umwihariko w’aha hantu hari hateguye neza bacanye n’icyotero cyo kwirukana imbeho, maze baryoherwa n’ibyo uyu munyabugeni yari yabateguriye ubona ko bishimye ku maso baniga gushushanya.
Mu kiganiro na HiRwArtman yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko muri uyu mushinga uhirwe-art ubusanzwe baha umwanya umuntu agashushanya, ndetse ashobora no gushushanya uwo bari kumwe bishimanye baseka ubona ko birimo kwigisha. Yagize ati: "Uyu mushinga uhirwe_art ubusanzwe duha umwanya abantu basohokeye FAZENDA SENGHA bagashushanyisha amarange ibizwi nka (painting sip & painting tips ) mu ndimi z’amahanga.’’
Miss Denyse ubwo yahangaga amaso ifoto ye ishushanyije
Uyu munyabugeni kandi ku nshuro ya mbere, yasohoye ibihangano bye bya mbere bishyizwe ku isoko nyuma y’aho yari amenyerewe ashushanya amasura y’abantu gusa, harimo iyo yakoze ku bwa FAZENDA yitwa ‘Queen’s Paradise’ n’iyitwa ‘Environment our Pride’
HiRwArtman mu gushyikiriza Denyse ifoto ye yamushimiye uburyo aca bugufi, mu byishimo byinshi cyane Umutesi Denyse nawe ashimira HiRwArtman amubwira ko yishimiye impano amuhaye kandi ko bazakomeza gufatikanya mu bikorwa bya buri munsi uko bishoboka.
Miss Denyse yabanje guhabwa umwanya yerekana ubuhanga afite mu gushushanya
Mu kiganiro Denyse yahaye InyaRwanda nyuma yo gushyikirizwa iyo foto, yavuze ko ari ibyishimo kubona umunyabugeni nka HiRwArtman amutekereza akamushushanya ndetse ko atabona uko amushimira avuga ko byamurenze. Yagize ati’’ Ni Ibyishimo ntabona uko mbisobanura, kubona umunyabugeni tuzi kandi w’umuhanga atekereza akanshushanya bigaragaza ubuhanga kandi nishimiye impano yampaye mu buryo ntashobora gusobanura.’’
HiRwArtman aherutse guha Miss Nishimwe Naomie ifoto yamushushanyije iramunyura, ndetse avuga ko azakomeza kumuba hafi no gushyigikira ibyo akora. Si uwo gusa kuko yashushanyije umwana wa Lucky Nzeyimana umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba.
Miss Denyse yanyuzwe n'ifoto yashushanyirijwe
TANGA IGITECYEREZO