RFL
Kigali

Urukundo ruragurumana hagati ya Dele Ali wa Tottenham n’umukobwa wa Pep.Guardiola – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/10/2021 14:48
0


Umwongereza ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, Dele Ali, akomeje kuryoherwa n’ubuzima bw’urukundo arimo n’umukobwa wa Pep.Guardiola utoza Manchester City, Maria Guardiola, aho bafotowe bava muri 'Restaurant' bari basohokeye bafite ikawa n’amazi mu ntoki.



Dele Ali na Maria basohokanye nyuma yo gushyira ahagaragara urukundo rwabo ubwo basomanaga bari mu kabari mu mezi Atanu ashize.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Dele w’imyaka 25, yagaragaye asoma uyu mukobwa w’imfura wa Pep Guardiola mu kabari hejuru batitaye ku bari babahanze amaso.

Nyuma y'uko amafoto yabo bombi agiye hanze basomana, hagati yabo ntawigeze yerura ngo atangaze umubano uri hagati yabo, gusa urukundo rwabo rwashimangiwe n’amafoto agaragaza aba bombi basohokanye ahakundwa n’ibyamamare kandi bishimye.

Mu mafoto yashyizwe hanze, uyu mukobwa wa Guardiola yari imbere ya Dele batwaye ikawa bari baguze ahitwa Starbucks mu mujyi rwa gati wa London.

Dele n’umukunzi we basohokeye ahitwa West End, ahantu hazwi cyane hakunda gusohokerwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Premier League, ndetse hasohokeye ibyamamare birimo Justin Bieber, Anthony Joshua, Drake na Novak Djokovic.

Nyuma yaho, aba bombi binjiye mu modoka yari ibategereje irabatwara. Hari amakuru yavuze ko Dele yashakaga umukunzi ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana n’ibyamamare rwa Raya nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.

Muri Gashyantare uyu mwaka, byavuzwe ko Dele yahungabanyijwe no gutandukana n’uwari umukunzi we, Ruby Mae bari bamaranye imyaka itanu, ndetse byavuzwe ko batandukanye bashwanye bikomeye.

Pep Guardiola n’umugore we Cristina Serra bafite abana batatu barimo Maria w’imyaka 20, Marius w’imyaka 18 na Valentina w’imyaka 13.


Dele Ali yasohokanye n'umukobwa wa Guardiola bishimangira urukundo ruri hagati yabo




Maria Guardiola ari mu rukundo na Dele Ali


Maria ni umwana w'Imfura w'umutoza Pep.Guardiola






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND