RFL
Kigali

Manchester City izicuza kudasinyisha Harry Kane - Gary Neville

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/10/2021 12:20
0


Umusesenguzi w’umupira w’amaguru wanakiniye Manchester United igihe kirekire, Gary Neville, yavuze ko Manchester City izicuza kudasinyisha rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane ubwo shampiyona izaba irangiye, nyuma yo kunganya na Liverpool ibitego 2-2 muri Premier League.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, Shampiyona y’u Bwongereza yakomezaga hakinwa umukino w’umunsi wa Karindwi wagaragayemo gutungurana, aho Manchester City yasanze Liverpool ku kibuga Anfield banganya ibitego 2-2, byatumye bamwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko iyi kipe izicuza kudasinyisha Harry Kane.

Liverpool n'ubwo yarushijwe gukina neza mu minota 90 y’umukino, niyo yafunguye amazamu ku munota wa 59 ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Senegal Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah wari umaze gucenga ubwugarizi bwa Man.City, gusa nyuma y’iminota 10 Phil Foden yishyuye igitego ku mupira yahawe na Gabriel Jesus.

Manchester City yakomeje guhererekanya neza mu kibuga hagati ishaka aho yamenera ngo itsinde igitego cya kabiri, ariko Liverpool yagaragaje imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ikomeza kuyibera ibamba ndetse inayitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 76, cyinjijwe na Mohamed Salah wacenze ba myugariro bose ba Man.City agahindura umupira n’ukuguru kw’indyo atsinda igitego cya kabiri.

Manchester City yishyuye igitego ku munota wa 81’ ku mupira ukomeye Kevin DeBryune yateye mu izamu, iminota 90 irangira amakipe anganyije ibitego 2-2, bagabana amanota.

Muri uyu mukino Manchester City yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego byinshi ariko birangira binjije bibiri gusa, byanatumye Umusesenguzi w’umupira w’amaguru ukora kuri Sky Sports, Gary Neville wanakiniye Manchester United igihe kirekire, avuga ko Manchester City izicuza kudasinyisha rutahizamu Hary Kane.

Neville yavuze ko iyo Harry Kane aza kuba ari muri Manchester City yanganyije na Liverpool 2-2, umukino uba warangiye ifite ibitego byinshi biruta ibyo yatsinze, bityo ko bazicuza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Yagize ati”Ndababwiza ukuri, iyo Manchester City iza gusinyisha Harry Kane, shampiyona yaba yararangiye tuzi nyirayo, ariko Manchester City ishobora kuzicuza ubwo shampiyona izaba isojwe”.

Mu Mpeshyi y’uyu mwaka byaravuzwe cyane ko Manchester City ishaka gusinyisha Harry Kane ukinira Tottenham, ndetse bimwe mu binyamakuru byari byanamaze gutangaza ko byarangiye Kane yabaye umukinnyi wa Man.City, ariko nyuma birangira ataguzwe agumye muri Tottenham Htspurs.

Kunganya na Liverpool byatumye Manchester City ijya ku mwanya wa Gatatu muri Premier League n’amanota 15, ikaba ikurikira Chelsea ya mbere ifite amanota 16 na Liverpool ya Kabiri ifite amanota 15.

Neville asanga Manchester City izicuza kudasinyisha Harry Kane

Harry Kane ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Tottenham





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND