RFL
Kigali

Kuva mu Ruhango kugera i Kigali! Urugendo rw’umuziki wa Butera Knowless wizihiza isabukuru y’imyaka 31-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/10/2021 15:35
3


Ingabire Butera Jeanne [Butera Knowless] wujuje imyaka 31, akunda kumvikana ashimira Imana ku byo amaze kugeraho mu gihe amaze ku isi, kandi ngo isabukuru ye imwereka ko Imana imutije iminsi myinshi yo kubaho. Urugendo rwe rwa muzika tugiye kugarukaho rwaranzwe n’inzira z’inzitane ariko ubu ni inkingi ya mwamba mu muziki nyarwanda.



Butera Knowless yavutse tariki 1 Ukwakira 1990, avukira mu Karere ka Ruhango ku babyeyi bakijijwe, ariko nyuma y’imyaka ine, Jenoside yakorewe Abatutsi imwambura ababyeyi, asigara ari impfubyi cyane ko yari yaravutse ari ikinege.

Yize amashuri abanza ku Kacyiru muri ESCAF, akomeza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri APARUDE (Ruhango). Abamuzi bavuga ko ku ishuri yari umukobwa ucecetse utavuga menshi, ariko ugerageza gusabana.

Yatangiye gushabuka cyane ageze muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kuvumbura ko afite impano yo kuririmba.

APARUDE aho yize icyiciro rusange, ni ishuri ry’Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w’abanyeshuri b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranata kimwe n’abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi n’abandi.

Iki gihe cyose cy’amashuri yisumbuye, nta muntu wari uzi izina Knowless Butera, kuko izina rye ryari Jeanne d’Arc Ingabire, umukobwa utari ufite umwihariko na muto mu buhanzi uretse gusa kuba hari ababonaga ari mwiza ku isura.

Inzira ye y’umuziki yatangiye muri 2009 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, iki gihe akaba ari umwe mu binjiye mu kiragano cy’umuziki ugezweho ubu, kirimo Kamichi, King James, Dream Boys, Oda Paccy n’abandi benshi.

Urugendo rwe rwa Muzika rwatangijwe na Safi Madiba na Kamichi


Muri 2016, Knowless Butera yavuze ko ajya gukora indirimbo bwa mbere yagiye muri studio ya Unlimited Records yari I Nyamirambo yakorwagamo na Junior na Lick Lick, ariko icyo gihe ajyayo, Junior ni we wari uhari.

Ubusanzwe ngo Safi wari waramaze kumenyekana mu itsinda rya Urban Boys, ngo yajyaga abwira Knowless ko abona yashobora kuririmba, ariko akitinya gusa ngo yumvaga umunsi umwe azabikora.

Iki gihe, ngo Kamichi na Safi basanze arimo aririmba muri Studio hamwe na Junior, bamutera imbaraga bamubwira ko akwiye gukora indirimbo, aribwo yashyiraga hanze “Nyumva” ijya ku maradio iranacurangwa, amenya ko ashobora kuba umunyamuziki.

Kamichi wari umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Voice of Africa, ndetse na Safi wari umaze kugira ubunararibonye bw’umwaka urenga mu muziki, bahetse ibihangano bya Knowless bamugeza mu itangazamakuru, Knowless atangira kumenyekana bitamuvunnye cyane.

Urukundo rwe na Safi ruri mu byatumye abanyarwanda barushaho kumumenya, kuko aba bombi barandikwaga kenshi bakanavugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, bamwe bamwumva bagashaka kumenya indirimbo ze.

Ibihembo bya SALAX, irembo ryinjira mu bwiza bw’umuziki kuri Knowless

Ku nshuro ya kabiri y’ibihembo bya Salax Awards muri 2010, Butera Knowless wari umaze umwaka umwe atangiye umuziki, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakizamuka bashobora guhabwa igihembo cya ‘Upcoming Artist.’

Mu bo bahanganaga cyane uwo mwaka, harimo Naason wari warakoze indirimbo ‘AMATSIKO’ yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, abategura Salax bemeza ko iki gihembo ari icya Knowless ari na cyo gihembo rukumbi yari abonye kuva yatangira umuziki.

Iki gihembo cyabaye irembo rikomeye mu kwinjira mu bwiza bw’umuziki, kuko umwaka wakurikiyeho muri 2011 Knowless wari umaze gusohora indirimbo nyinshi yashyize hanze umuzingo we wa mbere (Album) yise ‘Komeza’, igitaramo cyo kumurika iyo Album kiritabirwa cyane, ndetse umukobwa wari muto atangira kujya ku byapa byamamaza by’ibigo bikomeye.

Umwaka wakurikiyeho, yagiye gukorera mu nzu ya Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement bari baratangiye no gukundana mu buryo bw’ibanga.

Kina Music yahinduye umuziki n’isura bya Butera Knowless

Kuva yamenyekana, Knowless yari umuhanzi muto wari warasanze abandi bakobwa mu muziki w’u Rwanda barimo Priscillah wari waramutanze mu muziki, Miss Jojo wari izina riyoboye abandi mu muziki w’abagore ugezweho, yasanzemo kandi abahanzi nka Miss Shanel, Liza Kamikazi, asangamo Oda Paccy, Queen Ally n’abandi.

Kugira impano no kwinjira muri Studio ntibyari bihagije ngo Knowless abashe kwireshyeshya n’aya mazina, ndetse byamusabaga imbaraga z’umurengera.

Gukundana na Safi byaramufashije ku ruhande rumwe kuko byamuhuzaga n’isi ya muzika, ariko ku rundi ruhande byatumaga abanyarwanda bamufata nk’umukobwa ukangisha urukundo agakora umuziki.

Knowless amaze gushohora umuzingo wa Gatanu witwa Inzora

Benshi mu banyamakuru n’abafana batiyumvagamo Urban Boys ya Safi, bananiwe kwiyumvamo Knowless. Ibi byiyongeraho kuba yarakoreraga mu nzu zitandukanye akora umuziki, akanakorana n’abatunganya imiziki batandukanye ku buryo kumenya umwimerere we byari bigoye.

Muri iki gihe, umuntu wese yashoboraga guha isura ashaka Knowless, ku buryo hari n’abavugaga ko ari umuhanzikazi unywa inzoga nyinshi, hakaba n’abavugaga ko yanywaga ibiyobyabwenge, gusa nyiri ubwite yakomeje kubihakana.

Ubwo yari amaze gushyira hanze Album ya mbere muri 2011 yise ‘Komeza’, yari yaramaze gutandukana na Safi wari umukunzi we, ndetse iki gihe bivugwa ko yari yaratangiye gukundana na Clement Ishimwe ubu wabaye umugabo we.


Mu ntangiriro za 2012, nibwo byemejwe ko Butera Knowless yinjiye muri Kina Music, Ishimwe Clement ahita amufasha gutunganya Album ye ya 2 yashyize hanze muri 2012, muri uwo mwaka akaba ari nabwo yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Icyo gihe nibwo abanyarwanda batangiye kubona isura yindi ya Butera Knowless, isura yarimo gukora umuziki mwinshi no guhisha ubuzima bwite bw’uyu mwari, wari usigaye akundana na Clement mu ibanga.

Muri icyo gihe, umuvuduko wari mwinshi cyane kuri Knowless, ndetse muri 2014 yashyize hanze undi muzingo wa gatatu, aba ashyize hanze imizingo itatu mu myaka itatu, naho muri 2015 yatwaye igikombe cya Primus Guma Guma, aba umukobwa uciye aka gahigo mu mateka y’iri rushanwa, umwaka ukurikiyeho wa 2016 ashyira hanze undi muzingo wa kane.

Ubwo Knowless yigaga mu Ruhango

Mu ruhando mpuzamahanga, Knowless yateye intambwe iruta iya benshi hano mu Rwanda

Muri 2015, Butera Knowless yasohoye indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’igiswahili, bituma ahabwa igihembo cyitwa ‘Bingwa Award’ gitangirwa muri Kenya.

Mu mwaka wa 2019 yongeye gutumirwa muri Kenya ahabwa ikindi gihembo cyitwa DIVA, anahabwa ibihembo bibiri bya HIPIPO Award 2018 bitangirwa muri Uganda, mu bihembo yahawe harimo icyahembwe indirimbo ye ‘Mbaye wowe’.

Muri 2015 yashyize hanze indirimbo ‘Te Amo’ yakoranye na Roberto wo muri Zambia, muri 2016 asohora indirimbo ‘Ujumbe’ zose zakunzwe muri ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, muri 2017 ashyira hanze indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yise ‘Peke Yangu’ naho mu ntangiriro za 2018 ashyira hanze Darling yakoranye na Ben Pol ukunzwe muri Tanzania.


Ku myaka 31 y’amavuko, Butera Knowless akunda kumvikana cyane avuga ko ashimira Imana kubera ibyo amaze kugeraho, kuko avuga ko Imana yamufashije kugera ku bintu byinshi agereranyije n’aho yavuye.

Mu gihe cy’imyaka irenga 10 Butera Knowless amaze mu muziki nyarwanda, Butera Knowless ari mu bahanzi nyarwanda bafite ibihembo byinshi by’umuziki ndetse ni we mukobwa wa mbere ufite uduhigo n’ibihembo bya muzika mu mateka y’umuziki wa hano imbere mu gihugu.


Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today mu mwaka wa 2019 akomoza kubyo amaze kugeraho, Butera Knowless yagize ati “Achievements (ibyagezweho) ni nyinshi zitandukanye, kandi zo kwishimirwa, kuko aho navuye n’aho njyeze ubu muri uyu mwaka harashimishije n’ubwo wenda atari ho nshaka kugera. Uyu mwaka by’umwihariko, uzajya kurangira hari bimwe muri byinshi nifuje kugeraho nsohoje kandi nishimira.”

Ibyo Butera Knowless yavugaga mu mwaka wa 2019 ibyinshi yarabikoze ndetse akomeza kuba umuhanzi uri kugasongero k’umuziki nyarwanda, aba n’umuhanzikazi mwiza wo gufatiraho urugero urebeye ku buryo afatanya umuziki we n’ubuzima busanzwe burimo kurera abana kandi byose akabikora neza.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Andre ngabitsinze2 years ago
    Komez ubere abandi icyitegererezo!
  • Niyobuhugiro Elie2 years ago
    Ibyo navuga nibyishi kuri butera gusa ndamukunda numutima wajye wose iman ijye imuha ujyisha.icyonamubaza asejyera murihe dini ?murakoze.
  • Musabyimana Collette2 years ago
    Butera ndagukunda cyane cyane kuba uri umukobwa wabashije kwiteza imbere ntawukureberere.nibyo kwishimira Kandi Uwiteka akomeze akubakire akumpere ubwenge nkubwo yahaye salom, ester nabandi N.B ngusa ko wabwira abandi bana babakobwa cyaneeeeee cyaneeeeee abana bipfubyi ko ubuzima bwabo buri mumaboka yabo.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND