RFL
Kigali

Argentine n’u Butaliyani bagiye guhurira mu mukino w’abanyabigwi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2021 18:09
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ ndetse n’iyo muri Amerika y’Epfo ‘CONMEBOL’ yateguye umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Copa America 2021 n’u Butaliyani bwegukanye Euro 2020.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo izi mpuzamashyirahamwe zombi zemeranyije ko uyu mukino uzahuza ibihugu byatwaye ibikombe ku mugabane wabo ugomba kubaho ndetse ukazakinwa muri Kamena 2022.

Gusa nta kibuga cyatangajwe uyu mukino uzaberaho, ndetse n’igikombe bazakinira ntabwo kirabonerwa izina, gusa impande bireba ziracyaganira ku buryo mu bihe biri imbere haza gutangwa amakuru arambuye kuri uyu mukino.

U Butaliyani bwegukanye igikombe cy’u Burayi ‘Euro2020’ butsinze u Bwongereza kuri penaliti, mu gihe Argentina yegukanye igikombe cyo ku mugabane wa Amerika ‘Copa America2021’ itsinze Brazil ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Izi mpuzamashyirahamwe zasobanuye ko impamvu zateguye uyu mukino ari mu rwego rwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku mupira w’amaguru hagati y’imigabane yombi ndetse bagategura uburyo bajya bafashanya mu iterambere rya siporo kuri iyi migabane.

Ibi bihugu bizakina mu gihe igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nacyo kizaba cyegereje.

U Butaliyani bwegukanye igikombe cy'u Burayi 'Euro2020'

Argentine ya Messi yegukanye Copa America 2021

U Butaliyani na Argentine bazahura mu mukino w'abanyabigwi mu 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND