RFL
Kigali

Raila Odinga uzwi cyane muri Politiki ya Kenya yagaragaye yishimira bidasanzwe intsinzi ya Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/09/2021 15:11
1


Umunyapolitiki ukomeye muri Kenya, unahabwa amahirwe yo kuzatsindira amatora ya perezida yimirije muri icyo gihugu, Raila Odinga, yasangije ifoto ye abamukurikira kuri rubuga rwa Twitter ari mu byishimo bidasanzwe, nyuma y’uko ikipe akunda kandi afana ya Arsenal itsinze Tottenham ibitego 3-1 mu mukino w’abakeba b’i Londres.



Odinga yakurikije amagambo kuri iyo foto agira ati "Twagarutse mu nzira ya nyayo yo gutsinda", agaragaza ko intsinzi ya Arsenal yamukoze ku mutima cyane ku buryo bukomeye.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, ku kibuga Emirates Stadium, Arsenal yari yakiriye Tottenham mu mukino w’abakeba b’i Londres, warangiye ku ntsinzi ya Arsenal y’ibitego 3-1.

Ibi bitego byatsinzwe na Emile Smith Rowe ku munota wa 12, Pierre-Emerick Aubameyang ku wa 27 na Bukayo Saka ku munota wa 34, mu gihe igitego rukumbi cya Tottenham cyinjijwe na Son Heung-min ku munota wa 79.

Wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Arsenal itsinze, nyuma yo gutangira nabi shampiyona ndetse igatsindwa imikino itatu ibanza, byaje no gukurura umwuka mubi mu bafana batangira gusaba ko umutoza Mikel Arteta yirukanwa.

Uyu mukino wagaruriye icyizere abafana n’abakunzi b’iyi kipe, bemeza ko ubuzima muri Arsenal bwagarutse.

Perezida Kagame, nyuma yo kunenga imyitwarire y’iyi kipe mu ntangiriro za shampiyona, nyuma y’uyu mukino yagize ati:"Uwakoze neza akwiye gushimwa, umutoza, abakinnyi kandi cyane cyane...abafana!!! Buri kintu cyose cyashobotse cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino... Byiza cyane!!"

Arteta wari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uyu mukino, yagize ati: "Uyu munsi ni urugero rumwe rw’ibyo dushobora gukora. Ni umunsi wihariye.

Iyi ntsinzi ni iy’abafana. Barahabaye ubwo twari ducyeneye ukudushyigikira kwabo, none ubu turimo gushyiraho ikintu kiduhuza n’abafana".

Ati: "Ntekereza ko mu buzima ugomba kugaragaza ko ushima. Abafana bashyigikiye iyi kipe n’abakinnyi. Iyi ntsinzi ni bo igenewe".

Nyuma yo gutsinda Tottenham, Arsenal yazamuye amanota agera ku icyenda mu mikino itandatu, ubu ikaba iri ku mwanya wa 10.

Raila Odinga yishimira bikomeye intsinzi ya Arsenal

Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 3-1 muri Premier League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brabra.2 years ago
    Arsenal kuri icyi cyumweru yaraturyohereje cyane. Ikibazo ni uko idahozaho. Nabo bajye bareba iyo bitwaye nabi bamenye ko hari imitima y'abayobozi bakomeye kuri iyi si baba bakomerekeje. Ubushobozi barabufite, ubundi babukoreshe neza kugira ngo imbaga y'abafana baba babarinyuma babone ibyishimo.





Inyarwanda BACKGROUND