RFL
Kigali

Gentil Misigaro yahurije mu gitaramo abahanzi b'ibyamamare baba muri Diaspora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2021 18:57
0


Kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 hategerejwe igitaramo gikomeye cyateguwe n'umuramyi Gentil Misigaro utuye muri Canada, akaba ari igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikitabirwa n'abahanzi b'amazina azwi baba hanze y'u Rwanda.



Ni igitaramo cyiswe 'Amashimwe Live Concert' kizaba ejo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 kikazabera mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni $25 ku bantu bagura amatike mbere y'igitaramo, $30 ku bantu bazagurira amatike ku muryango ndetse na $15 ku bana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko.


Gentil Misigaro yateguye igitaramo cy'amashimwe

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', yabwiye InyaRwanda.com ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe n'abaramyi batandukanye baba muri Diaspora, abo akaba ari: Adrien Misigaro, Willy Uwizeye, Tumaini Byinshi, Yannick, Didier Kamanzi ndetse Pastor Amani. Aba bahanzi azaba ari kumwe na bo, bafite igikundiro cyinshi muri Diaspora ndetse na hano mu Rwanda n'i Burundi barakunzwe cyane. 

Gentil Misigaro wateguye iki gitaramo, afatwa nka nimero nka mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu bakorera umuziki hanze y'u Rwanda. Izina rye ryatumbagijwe n'indirimbo 'Buri munsi' yakoranye na mubyara we Adrien Misigaro, ryongera kugera mu bushorishori ku bw'indirimbo ye 'Biratungana' kuri ubu wavuga ko ari idarapo ry'umuziki we. Ateguye iki gitaramo cy'amashimwe nyuma y'iminsi micye yibarutse umwana w'ubuheta yabyaranye n'umugore we Rhoda Misigaro.


Adrien Misigaro akunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo 'Ntacyo nzaba' yakoranye Meddy


Tumaini Byinshi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' azaririmba muri iki gitaramo


Gentil Misigaro yateguje abantu kutazacikwa n'igitaramo cy'amashimwe


Abahanzi b'ibyamamare muri Diaspora bagiye guhurira mu gitaramo cy'amashimwe

REBA HANO 'BIRATUNGANA' INDIRIMBO YA GENTIL MISIGARO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND