RFL
Kigali

USA: Zabron Ndikumukiza yinjiranye mu muziki indirimbo 'Ntuhinduka' ivuga ubudahemuka bw'Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2021 15:48
0


Zabron Ndikumukiza wamenyekanye cyane muri korari Nyota ya Alfagili, Agakiza Worship team no muri New Melody Rwanda n'andi matsinda menshi, ubu yamaze gutangaza ko yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse ahita ashyira hanze indirimbo yambere yise 'Ntuhinduka' ivuga kudahinduka kw’Imana muri byose.



Zabron Ndikumukiza kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko icyemezo cyo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana yagifashe nyuma y’igihe kinini aganira n’Imana ndetse anasenga ngo imwemere gutangira uyu murimo. Yavuze ko amaze igihe kinini abarizwa mu matsinda atandukanye aririmbira Imana, yaba muri Kigali n'aho atuye muri Amerika akaba ari wo murimo akora wo kuririmbira Imana yamamaza Kristo nk'umwami n'umukiza w’ubugingo bw’abamwizera. 


Zabron, amaraso mashya mu muziki usingiza Imana

Zabron avuga ko yakuranye impano yo kuririmba ndetse ko yumva igihe kigeze ngo ubutumwa Imana yamuhaye abushyire hanze binyuze mu bihangano by’indirimbo. Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo aba muri Amerika ariko yiteguye gukomeza guha abanyarwanda ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye agiye gusohora imwe ku yindi. Avuga ko afite indirimbo zihagije ndetse zitandukanye yaba mu majwi ndetse no mu mashusho ku buryo azakomeza  gusohora indirimbo ndetse akanazisangiza abanyarwanda. 

Indirimbo yasohoye yise 'Ntuhinduka' ifite ubutumwa bwihariye buvuga Imana idahinduka mumikorere yayo yose indirimbo ivuga ukuntu ibihe bihinduka ariko Imana yo igahora iri uko yahoze, urukundo nimbaraga zayo zidahinduka. Ni indirimbo kandi yitsa ku budahemuka n'ubunyangamugayo bw’Imana ndetse n’ineza ihora igirira umuntu. yatangarije itangazamakuru ko mu Ukwakira azasohora indirimbo nshya ikurikira 'Ntuhinduka' ikazasohokana n'amashusho yayo. Yanakomoje kuri album ye ya mbere, avuga ko azakomeza gusangiza abamukunda, indirimbo imwe ku yindi.

Zabron yinjiranye mu muziki indirimbo yise 'Ntuhinduka'

REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA ZABRON NDIKUMUKIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND