RFL
Kigali

Fik Fameica yagaragaye aryamanye na 'Slay Queen' none yahiye ubwoba-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/09/2021 15:33
0


Hari ibintu umuntu ashobora gukorera mu bwihisho yishimye cyane ariko akababara igihe byamenyekanye. Umuhanzi wo muri Uganda Fik Fameica yahiye ubwoba ubwo amafoto ye amwerekana ari gusambana n'umukobwa yajyaga ku karubanda.



Umuraperi Shafik Walukagga uzwi ku izina rya Fik Fameica, kuri ubu afite ubwoba nyuma y’amashusho n'amafoto amwerekana ko ari mu buriri hamwe na Slay Queen bikangaranya abakunzi b'uyu muhanzi muri Uganda nk'uko Blizz ibitangaza.


Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana Fik Fameica ahugiye mu buriri hamwe n’umukobwa utatangajwe amazina, bombi bari bambaye ubusa buri buri umukobwa aryamye hejuru y'uyu muhanzi. Amakuru avuga ko hari umuntu waba  wari wihishe ahantu Fik Fameica yari gukorera ubusambanyi akaza kubitangaza.


Fik Fameica afite ubwoba bwinshi kubera ibyo yakoze byagiye hanze

Uwafashe amafoto ya Fik Fameica, yatangaje ko mu minsi iri imbere yerekana amashusho maremare y'abasambanye aho bamwe bazamenya ko uyu muhanzi ari umushurashuzi ruharwa. 


Fik Fameica, umuraperi ukunzwe muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND