RFL
Kigali

Chameleone uherutse guhabwa imodoka na Perezida Museveni yabwiwe ko azagongwa agapfa nasubira mu ishyaka rya Bobi Wine

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/09/2021 12:18
0


Nyuma y'uko Dr Jose Chameleone ashyikirijwe imodoka nshya yahawe na Perezida Museveni, kuri ubu amakuru mashya ni uko uyu muhanzi yabwiwe n'umuhungu wa Museveni ko niyongera kuva mu ishyaka riri ku butegetsi akajya mu rya Bobi Wine [NUP] azahita umugonga agapfa.



Hashize iminsi micye Jose Chameleone ahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover na Perezida ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Iyi modoka yayishyikirijwe n'umuhungu wa Perezida witwa Toyota kuri iki cy'umweru tariki 19 Nzere 2021 amubwira ko se [Museveni] umuyobozi mukuru w'ishyaka NRM riri ku butegetse yamusabye kuyimushyikiriza.


Range Rover nshya Museveni yahaye Jose Chameleone

Bisa n'aho iyi modoka ibyayo ari indyankurye! Nyuma y'uko Chameleone ashyikirijwe iyi modoka, umuhungu wa Perezida wa Uganda yabwiye Jose Chameleone ko niyibeshya akongera kuva mu ishyaka NRM agasubira mu rya Bobi Wine[NUP] azamugonga mpaka apfuye. Ikinyamakuru blizz.co.ug cyanditse ko uyu muhundu yagize ati: "Nzakugonga upfe niwongera na rimwe kuva muri NRM akajya muri NUP".

Mu mashusho yagiye hanze Jose Chameleone ari kumwe n'uyu muhungu wa Perezida wa Uganda bahagaze iruhande rw'iyi modoka koko hari aho uyu muhungu yahoberanye na Jose Chameleone maze aramubwira ati: "Ninongera kukubona wambaye biriya bintu [za ngofero za Bobi Wine] nzakugonga upfe, uranyumva!".

KANDA HANO UREBE AYO MASHUSHO


Mu muhango wo gutaha iyi modoka, Jose Chameleone ubwe yaragize ati: "Nshuti yanjye Toyota, ndacyari umuryango wawe ndacyari muri NRM apana NUP niba ushidikanya fata camera yawe umfate".


Mu matoro ya 2021 ubwo Jose Chameleone yiyamamarizaga kuba Mayor w'umujyi wa Kampala yakoranaga bya hafi n'ishyaka rya Bobi Wine. Iri shyaka NUP mu matora ryashyigikiye Nabilah Naggayi waje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Erias Lukwago wari usanzwe ari Umuyobozi w'umujyi wa Kampala. Ibi Jose Chameleone abibonye yahise yitandukanye na NUP rya Bobi Wine.


Yakorana bya hafi n'ishyaka rya Bobi Wine


Chameleone na Musevini wamuhaye imodoka y'agatangaza kandi nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND