RFL
Kigali

Igihe ni iki ngo twubake umupira w’amaguru utajegajega: Umunyabigwi Samuel Eto’o yiyamamarije kuyobora ruhago ya Cameroun

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/09/2021 9:38
0


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Samuel Eto’o yamaze gutanga kandidatire ye yiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ‘FECAFOOT’, avuga ko igihe kigeze ngo Cameroun yubake ruhago itajegajega, arambiwe ibyo gukomeza gutegereza.



Eto’o wakiniye amakipe akomeye i Burayi, arimo FC Barcelona na Inter Milan, anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri, nibwo yatangaje ko yatanze kandidatire yiyamamariza kuyobora ‘FECAFOOT’, avuga ko yafashe uyu mwanzuro kubera urukundo afitiye igihugu cye n’umuhate w’impinduka yifuza muri ruhago ya Cameroun.

Yagize ati”Igihe kirimo kiransiga, ntabwo gukomeza gutegereza bwaba aribwo buryo bwiza. Igihe ni iki cyo kongera kubaka umupira wacu utajegajega”.

Amatora y’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun yakomeje kwigizwa inyuma, ateganyijwe kuba tariki ya 11 Ukuboza 2021, mu gihe tariki ya 09 Mutarama 2022, iki gihugu kizakira igikombe cya Afurika mu bagabo ‘CAN 2022’.

Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yahiriwe no gukina umupira w’amaguru, aho yegukanye ibikombe bitandukanye yakiniye mu Butaliyani ndetse no muri Espagne.

Uyu wahoze ari rutahizamu ukomeye, niwe ufite agahigo ko gutsindira Cameroun ibitego byinshi mu mateka, kuko yayitsindiye ibitego 56 mu mikino 118, afasha igihugu cye kwegukana ibikombe bibiri bya Afurika mu 2000 na 2002 ndetse banegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Sydney muri Australia mu 2000.

Eto’o wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro enye, yanakinnye muri Premier League muri Chelsea na Everton, asoreza umwuga wo gukina ruhago muri Qatar.

Eto’o arahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa kuyobora ruhago ya Cameroun, aho afite inshingano zo gutegura neza igikombe cya Afurika kibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire.

Umunyabigwi muri ruhago Samuel Eto'o arahabwa amahirwe yo kuyobora umupira w'amaguru muri Cameroun


Eto'o yakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Barcelona na Inter Milan

Eto'o niwe rutahizamu w'ibihe byose mu ikipe y'igihugu ya Cameroun





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND