RFL
Kigali

Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Emmy Awards 2021 byihariwe n'abirabura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2021 11:33
0


Ku nshuro ya 73 hatanzwe ibihembo ngarukamwaka bya Primetime Emmy Awards bihabwa abakinnyi ba filime, abanditsi bazo n'abazitunganya bitwaye neza. Ibi bihembo byaraye bitanzwe maze byiharirwa n'abirabura, ibintu bitari bisanzwe bibaho dore ko ababitsindiraga benshi mu myaka yashize bari abazungu.



Primetime Emmy Awards ni ibihembo ngarukamwaka bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho usanga byiharirwa n'abakinnyi bakomeye muri Hollywood. Mu ijoro ryakeye hatanzwe ibi bihembo ku nshuro yabyo ya 73 mu birori byahuriyemo ibyamamare byinshi bije kwihera amaso abakinnyi ba filime bari bwegukana ibi bihembo. Ibi birori kandi byayobowe n'umunyarwenya ukunzwe cyane Cedric The Entertainer aho yasusurukije abari bitabiriye itangwa rya Emmy Awards 2021.


Ibidasanzwe byagaragaye muri ibi birori ni abirabura benshi batsindiye ibihembo bya Emmy Awards nk'uko ikinyamakuru Hollywood Reporter cyabitangaje aho cyavuze ko mu myaka 15 ishize abazungu ari bo bahabwaga ibi bihembo ku kigero cya 90% aho abirabura batsindaga cyangwa ngo bashyirwe ku rutonde rw'ababihatanira babaga ari bacye cyane ugereranije n'abazungu.


Kuva kuri nyakwigendera Micheal K Williams uherutse kwitaba Imana kugeza kuri Kate Winslet uzwi nka Rosa muri Titanic dore urutonde rw'abatsindiye Emmy Awards 2021:

-Mu cyiciro cya filime z'uruhererekane zikunzwe cyane hatsinze iyitwa The Crown ihigitse izindi nka The Boys,Bridgerton,Pose,The Handmaid's Tale n'izindi.


-Mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza muri filime z'uruhererekane yabaye Josh O'Connor ukina muri The Crown wari uhanganye na Rege Jean Page,Bill Porter na Jonathan Majors.


-Mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime ukunzwe cyane yabaye Olivia Coleman ukina muri The Crown ikunzwe n'abatari bacye.

-Mu cyiciro cy'umwanditsi mwiza wa filime hatsinze Michaela Coel wanditse filime y'uruhererekane igezweho yitwa I May Destroy You.


-Mu cyiciro cya filime zo gusetsa hatsinze Hamilton ihigitse American Utopia,Friends:The Reunion,8:46-Dave Chapelle n'izindi.

-Mu cyiciro cy'amarushanywa aca kuri televiziyo y'imideli cyahawe RuPaul's Drag Race irushije Nailed It,The Amazing Race,The Voice hamwe no Top Chef.


-Mu cyiciro cy'umukinnyi wa filime wahinduriye abantu ubuzima abinyujije mu bikorwa bye byo gufasha yabaye Debbie Allen wahawe iki gikombe cyitiriwe Guverineri Emmy Governor's Award.


-Mu cyiciro cya filime ngufi hatsinze The Queen's Gambit yarushije I May Destroy You,The Underground Railroad,Wanda Vision ndetse na Mare of Easttown.

-Mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime ukunzwe cyane muri filime z'uruhererekane cyahawe icyamamarekazi Kate Winslet ukunzwe cyane muri Mare Of Easttown.


-Mu cyiciro cya filime zisekeje z'uruhererekane hatsinze Ted Lasso irushije Black Ish,Cobra Kai,Emily in Paris hamwe na Hacks.

-Mu cyiciro cy'umukinnyi wa filime witwaye neza muruhando rwa cinema yabaye nyakwigendera Micheak K Williams uherutse kwitaba imana.


Abandi bakinnyi wa filime batsindiye Emmy Awards 2021 harimo Evan Peters uzwi muri American Horror Story,Jean Smart uzwi muri Hacks,Jason Sudeikis uzwi muri Ted Lasso hamwe na Gillian Anderson wakunzwe muri The Crown.

Src:www.CinemaBlend.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND