RFL
Kigali

Rick Ross naramuka ashoye akayabo ka Miliyali hafi 4 Frw muri Tanzania yaba amahirwe kuri Hamissa Mobeto

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/09/2021 22:33
0


Umuraperi w'ikirangirire muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross, uherutse kwerura ko hari umubano wihariye afitanye na Hamisa Mobeto, ubu avuga ko agomba gushora imari muri Tanzania izatwara $3.5 million, ni ukuvuga hafi Miliyari 4 z'Amanyarwanda. Naramuka ashoye aka kayabo muri Tanzania, bizaba ari amahirwe kuri Hamisa.



William Leonard Roberts II, uzwi nka Rick Ross ari mu bahanzi b'abaherwe kuko afite umutungo mbumbe ungana na  $40 Million ni ukuvuga asaga Miliyali 40 z'Amanyarwanda. Ubwo aheruka kuganira n'umunyamakuru Omary Tambwe ukoresha akazina ka Lil Ommy binyuze kuri Zoom, Rick Ross yemereye ko abantu bibazaga niba hari umubano afitanye na Hamisa, ababwira ko umubaro uhari rwose.


Ubwo ikiganiro cyakomezaga, uyu muraperi avuga ko Tanzania ari igihugu agiye gushoramo ubucuruzi cyane ku mazi yo ku kirwa cya Zanzibar. Ibi Rick Ross aramutse abikoze, byaba amwe mu mahirwe ya Hamisa Mobetto wabona akazi mu ishoramari rya Rick Ross dore ko avuga ko agomba kuzafasha Hamisa kugera ku rundi rwego ku byo akora.


Rick Ross yemeje ko afitanye umubano na Hamisa Mobetto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND