RFL
Kigali

Leta ya Trinidad & Tobago yatangaje ko ibyatangajwe na Nicki Minaj ari ibinyoma

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:17/09/2021 11:13
0


Leta ya Tinidad & Tobago yatangaje ko ibyatangajwe na Nicki Minaj ku rukingo rwa Covid-19 mu minsi ishize ari ibinyoma ndetse inatangaza ko yicujije umwanya yatakaje ibikoraho ubushakashatsi.



Ibinyamakuru hafi ya byose bikomeye byibanda ku myidagaduro ku Isi, bimaze iminsi bigaruka ku nkuru y'umuraperikazi w'umunyamerikakazi ariko ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, Nicki Minaj, wavuze ko atazigera yikingiza covid-19 atarakora ubushakashatsi abiturukije kubyo avuga ko byabaye ku nshuti ya mubyara we uba Trinidad.

Uyu mugore w'imyaka 38 y’amavuko, abinyujije kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n’abasaga miliyoni 22, bangana n'abaturage batuye Leta ya Carolina y'Amajyarugu na Michigan, yagaragaje rwose ko adashyigikiye gahunda yo kwingiza Covid-19.

Iyi niyo gahunda Isi yose ihanze amaso mu gutsinda cyangwa kuzatsinda Covid-19.

Nicki Minaj we siko abibona, kandi anavuga ko azafata urukingo igihe azaba arangije kwikorera ubushakashatsi bwe ku bijyanye n’inkingo za Covid-19. Ati “Ni nayo mpamvu ntitabiriye ibirori bya Met kuko basabaga buri wese kuba yarikingije.”

Nicki Minaj yakomeje abwira abamukurikira iby'inkuru ya mubyara we uba muri Trinidad & Tobago ufite inshuti ngo yikingije, nyuma y'igihe gito igitsina cye gitangira gutakaza umurego, atangira kumva atakaje ibyiyumviro biganisha ku gushaka gukora imibonano mpuzabitsina none ngo ubukwe yari afite mu minsi ya vuba bwarapfuye.

Leta ya Trinidad & Tobago yasamiye hejuru iby’iyi nkuru, maze binyuze mu byatangajwe na Minisitiri w'ubuzima, Dr Terrance Delysing, agira ati “Twatinze kugira icyo tubivugaho kuko twari tugishakisha ukuri kwabyo, gusa turicuza umwanya wacu twataye. Ibyo Nicki yavuze ni ibinyoma.”

Undi wagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Nicki Minaj ni Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, wagize ati “Byaruta nkizera ibyatangazwa na Dr Nikki, Minisitiri w'ubuzima bw'ibanze mu Bwongereza aho kugira ngo nizere ibyavuzwe na Nicki.”

Undi wagize icyo avuga kubyatangajwe na Nicki Minaj, ni umunyamakuru rurangiranwa w'Umwongereza, Piers Morgan, uherutse gusezera mu kiganiro Good Morning Britain. Yagize ati “Nicki ni we mugore w'umubeshyi kandi wiyemera twahuye, ntabwo kuba yatangaza nka biriya byantunguye.”

Cyakora uyu we Nicki Minaj yamusubije maze agira ati “Nyakubahwa urabeshye, sinkuzi sindanahura nawe.”

Tugarutse ku nkingo za Covid19, imibare y'Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye rishinzwe Ubuzima, OMS, yo ku wa 15 Nzeri 2021; igaragaza ko abasaga miliyari 5 ku isi bamaze byibura gufata urukingo rumwe, mu gihe abasaga miliyari ebyiri bamaze gufata inkingo ebyiri, bangana na 30.7% by'abatuye Isi.

Leta ya Trinidad and Tobago yatangaje ko ibyatangajwe na Nicki Minaj ari ibinyoma

Nick Minaj avuga ko azafata urukingo igihe azaba arangije kwikorera ubushakashatsi bwe ku bijyanye n’inkingo za Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND