RFL
Kigali

Ibyishimo bya murumuna wa Nizzo Kabosi, True Boy nyuma yo kubyarana na Mukarujanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/09/2021 13:47
0


Abimana Sano Adolphe ukoresha izina rya True Boy mu muziki ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana yabyaranye na Mukarujanga umukinnyikazi wa filime umenyerewe cyane mu ruganda rwa Cinema mu Rwanda.



True Boy ni umuraperi umaze igihe akora umuziki ariko wabifatanyaga n’amasomo yamuberaga imbogamizi mu muziki we ariko akaba yabwiye InyaRwanda ko aherutse kurangiza kwiga ubu abantu bakaba bagiye kongera kumubona cyane mu muziki.

True Boy azwi cyane mu ndirimbo 'Ibituzura' yakoranye na Social Mula ndetse na 'Nkufashe'. Uyu muhanzi umaze ukwezi n’igice yibarutse imfura ye yabyaranye na Mukarujanga, yabwiye InyaRwanda.com ko yari amaze igihe adakora kubera kwitegura umwana wabo.

Uyu muraperi kandi yavuze ko afite ibyishimo byinshi cyane bitewe n’umwana we ndetse ko ari n’ibyishimo kuba yarabyaranye n’uwahoze ari umujyanama we Mukarujanga, abwira abantu bamuha inkwenene ko nta jambo afite ryo kubavugaho.


Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda uyu muraperi yagarutse ku rukundo rwe na Mukarujanga avuga ko byatangiye ari umujyanama bigera aho aba umukunzi. Yagize ati: ’’Hashize igihe tudakora mperuka indirimbo mfitanye na Social Mulla n’indi yanjye yitwa 'Nkufashe', ubwo urumva nyuma y’izi gahunda z’umwana twari duhuze cyane, hashize ukwezi n’umunsi umwe twibarutse umwana wacu w’umukobwa".

Yakomeje ati "Ubu ndi mu byishimo byinshi nyuma yo kuba umuhanzi yabyaranye n’umujyanama we akaba n’umukinnyikazi wa filime. Ninjye wa mbere ubikoze mu Rwanda ndetse no ku isi yose.’’


True Boy kandi yavuze ku rukundo rwe na Mukarujanga n’uko rwatangiye aha ubutumwa abataramwifurizaga kubyarana na Mukarujanga agira ati: ’’Yego yatangiye ari umujyanama wanjye (Manager) birangira dukundana ndetse tuza no kubyarana umwana. Rero abongabo nta kintu nababwira kuko ni ibitekerezo byabo niba bumva ko ntabyara kandi kubyara ari ubushake bw’umuntu iyo umuntu afite imyaka yo kubyara abyarana n’uwo ashaka. Ubwo rero nk’umujyanama wawe ugufasha ibintu byose mukaba mwarabyaranye umwana ndumva nta kindi kibazo kirimo ahongaho.’’


True Boy yavuze ko umwana we na  Mukarujanga bamwise Shima Marie Alliera akaba ari umukobwa. Yanakomoje ku bikorwa bitandukanye afite imbere birimo n’indirimbo zitandukanye agiye guha abakunzi be. True Boy ni murumuna w’umuhanzi Nizzo Kabos ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, ariko avuga ko ari mu muryango wo kwa Se wabo gusa. Ku wa 30 Nyakanga 2021 ni bwo True Boy na Mukarujanga bibarukiye umwana wabo mu bitaro bikuru bya Kigali bizwi ku izina rya CHUK.


Mukarujanga yibarutse ubuheta bwe nyuma y'aho yari yarabyaye imfura ye mu mwaka wa 2014 ku bitaro bya CHUK nawe akaba ari umukobwa. Mukarujanga wamenyekanye cyane kubera filime, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe n’abatari bake bitewe n’imikinire ye yagiye agaragaza mu mafilime yagiye akina ndetse ingano ye yakundaga gutangaza abatari bacye cyane ko ariwe mubo bakinanaga wari ubyibushye.


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IBITUZURA YA TRUE BOY NA SOCIAL MULA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND