RFL
Kigali

Urusaku rw’intama rwatumye Cristiano n’umuryango we bimuka aho bari batuye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/09/2021 17:39
0


Rutahizamu mushya wa Manchester United, Cristiano Ronaldo n’umuryango we, bavuye mu nzu baherukaga kwimukiramo mu Bwongereza ubwo bavaga mu Butaliyani, kubera urusaku rw’intama bari baturanye zakundaga kubakangura bari kuruhuka.



Cristiano w’imyaka 36 y’amavuko yabaga mu nzu y’ibyumba Birindwi mu mujyi wa Manchester, ndetse avuga ko yari nziza mu bigaragara ariko ikibazo yagize ari urusaku rw’intama baturanye zakundaga kumukangura iteka ubwo yavaga mu myitozo ari kuruhuka, ndetse zikanakangura abana be n’umugore we baryamye.

Cristiano n’umukunzi we Georgina Rodriguez w’imyaka 27, hamwe n’abana babo bane bayivuyemo nyuma y’icyumweru kimwe gusa, kubera urusaku rw’intama ndetse n’umutekano utizewe.

Uyu mukinnyi yafashe umwanzuro wo kwimuka muri iyi nzu ya Miliyoni Esheshatu z’amapawundi, bahita bimukira mu yindi nzu iri mu mujyi wa Cheshire yabagamo umukinnyi w’iyi kipe, ikaba nayo ifite ibyumba Birindwi, akaba yayitanzeho miliyoni 3 z’amapawundi.

Uwatanze aya makuru aganira n’ikinyamakuru The Sun, yagize ati: “N’ubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n’urwuri n’ishyamba, ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo. Yari yegereye inzira nyabagendwa kandi umuhanda uri imbere watumaga abantu bareba inyubako imbere”.

Ati: “Ronaldo ni umukinnyi w’umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke nyuma y’imikino, bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n’umuryango we”.

Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo, muri Cheshire, rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y’imodoka enye n’ubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni 17 z’amapawundi.

Iyi nyubako ye nshya ifite camera za CCTV, amarembo y’amashanyarazi kandi irinzwe n’abashinzwe umutekano benshi.

Akomeza agira ati: “Ronaldo yabaga hafi aho ubwo yakinaga muri United mbere, ariyo mpamvu yumva ari nko mu rugo".

Cristiano amaze igihe gito agarutse muri Manchester United, ndetse akaba amaze kuyitsindira ibitego bitatu mu mikino ibiri yakinnye, harimo bibiri yatsinze Newcastle United muri Premier League ndetse n’igitego kimwe yatsinze Young Boys muri Champions League.

Cristiano yitezweho kugarura ibyishimo Old Traford ahesha Manchester United igikombe cya shampiyona banyotewe.

Urusaku rw'intama rwatumye Cristiano n'umuryango we bimuka aho bari batuye

Inzu Cristiano yari atuyemo ya Miliyoni Esheshatu z'amapawundi

Cristiano amaze gutsindira Manchester United ibitego Bitatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND