RFL
Kigali

Umusore ari kurira nk'uruhinja nyuma yo kwibeshya akagura ama-unite (Airtime) ya Miliyoni 7 Frw

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/09/2021 12:20
0


Bijya bibaho ukaba wakwibeshya ukohereza amafaranga menshi ukoresheje telefone. Iyo wibeshye mu kohereza, ushobora gufashwa akagaruka ariko biragorana cyane kugarura amafaranga waguzemo ama unite nk'uko umusore wo muri Nigeria ari kurira ayo kwarika nyuma yo kwibeshya akagura ama unite ya Miliyoni 3 z'ama Naira (asaga Miliyoni 7 Frw).



Uyu musore utatangajwe amazina, amakuru ya Newspayperlez avuga ko nyuma yo kubona ko telephone imweretse ubutumwa bugufi (Message) ko yaguze ama unite ya miliyoni 3 z'ama Naira (asaga miliyoni 7 z'Amanyarwanda) nta kindi yakoze usibye kugwa igihumure, akigaragura hasi ataka cyane nk'ukubishwe bidasanzwe. Yaguye igihumure kuko yari azi ko kwibeshya ukagura ama unite y'amafaranga menshi, kuyagarura biragorana cyane cyane muri kiriya gihugu.


Amakuru akomeza ashimangira ko uyu musore yari afite amafaranga menshi kuri telefone ye, yibeshye mu kwandika imibare, yandika ama unite agiye kugura maze yandika 3000, nyuma hazamo akantu kamurogoye gato ahita akomeza yandika izindi zero eshatu, ubwo biba bibaye Miliyoni eshatu (3,000,000 Naira). Aya mafaranga ni menshi cyane. Ibi byerekana ko biba byiza kubika amafaranga menshi kuri Banki aho kugira ngo uyashyire kuri Telefone kuko ushobora kwibeshya zero imwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND