RFL
Kigali

Ibintu 7 byagufasha gukuraho ibicece

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2021 10:11
0


Abakobwa benshi n’abagore hamwe n'abagabo babangamirwa no kubyibuha inda, yewe ugasanga batanejejwe no kwambara imyenda bakaberwa ariko byagera ku nda ukabona ko habura ikintu. N'ubwo rwose kuri ubu hariho imyenda wambara igahisha ubunini bw’inda ariko ntabwo bikuyeho ko ushobora no gukoresha ubundi buryo uwo mubyibuho w’inda ukagenda burundu



Dore ibintu by’ingenzi ukwiriye kwibandaho mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo mu nda ibyo benshi bita ibicece nk'uko tubikesha Health Line Magazine itanga inama ku buzima:

1. Icya mbere ni ukugabanya isukari

Iyo uriye isukari nyinshi, umwijima uba wuzuye fructose nyinshi bityo ukayihinduramo amavuta yo mu bwoko bwa fat. Ayo mavuta rero nta handi yibika atari kunda. Iyo bigeze rero ku isukari iba mu binyobwa biba bibi kuko ni yo iba ari nyinshi. Niba ushaka kugabanya inda irinde kunywa ibintu bifite isukari nyinshi.

2. Kurya proteines nyinshi

Protein ni imwe mu ntungamubiri burya zifasha gutakaza ibiro. Abahanga bavuga ko kurya ifunguro ririmo protein bifasha umubiri kudashaka ibiryo birimo za calorie nyinshi nk’amasukari bityo bikakurinda kubyibuha cyane, ndetse no kuzana amavuta ku nda. Rero ni byiza mu gihe ushaka gutakaza amavuta yo kunda ko ugomba kurya ifunguro ryiganjemo za protein nk’amata, amagi, imboga, ubunyobwa n’ibinyampeke.

3. Irinde ifarini

Ifarini ni imwe mu bintu bishobora kukongerera amavuta yo kunda bityo ukarushaho kubyibuha inda, ubwo aha turavuga nka za keke, imigati, capati, amandazi ndetse n'ibindi byose bikozwe mu ifarini. Kureka ibiryo birimo ifarini burundu bishobora kukugabanyiriza inda mu buryo utatekerezaga.

4. Gukora Siporo

Ni byiza ko wakora sport zigorora mu nda nka za abdominaux cyangwa pompage nkeya ku munsi ibyo ni ingenzi kuko bigufasha kuhakomeza bityo ntago wongera kubyibuha munda ahubwo uhora wemye munda hagororotse.

5. Kurya imboga n’imbuto

Ibi ni bimwe mubikungahaye kuri fibre ndetse n’isukari nziza byagufasha kugabanya amavuta ashobora kwibika kunda bityo iyo ufata ifunguro ryiganjemo imbuto n’imboga bituma utabyibuha munda.

6. Kunywa icyayi cy’icyatsi (Green Tea) 

Iki cyayi ni kiza cyane kuko cyuzuyemo anti oxidant zisohora imyanda mu mubiri ndetse n’amavuta mabi akenshi yibika kunda nibyiza rero gufata Green Tea mu gihe ushaka kugabanya amavuta yo kunda. Ikindi kintu abakobwa benshi n’abamama bakunda kandi nyamara kibatera kubyibuha inda vuba ni icyayi cy’amata ndetse n’igikoma cya n’ijoro mbere yo kuryama birimo isukari. Byaba byiza ubaze amasaha atanu mbere yo kuryama nta kintu washyize munda bityo bifasha umubiri kutabika amavuta menshi avamo umubyibuho wo kunda gusa.

7. Kunywa amazi menshi

Ni byiza kuzirikana ko amazi ari ubuzima ndetse anabasha mu kugabanya amavuta menshi ari ku mubiri. Niba koko ushaka kugira munda zero amazi yagire inshuti yawe magara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND