RFL
Kigali

Kwitana ba mwana kwa Davis D na Shalon wamufungishe! Umwe ati ‘turavugana’ undi ati ‘ntituvugana’-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:15/09/2021 16:41
0


Mu kiganiro kirambuye Kayesu Shalon [Shazz] yagiranye na InyaRwanda Tv yahishuye byinshi byibazwa kuri we ndetse anakomoza ku kuba abantu baravuze ko atera umwaku nyuma y’iyirukanwa rya Kwizera Olivier mu ikipe y’igihugu Amavubi anavuga ko bose ari inshuti.



Uyu mukobwa yavuze ko ibyabaye kuri Kwizera Olivier ari akarengane anagaruka ku byavuzwe cyane ndetse byatumye anamenyekana mu itangazamakuru birimo ifungwa rya Davis D na Kevin Kade. Yagarutse ku buryo yari abayeho mu gihe cy’ifungwa rya Kevin Kade na Davis D anahishura ko yajyaga ajya kubasura. Yavuze ko kugeza ubu yaba Davis D na Kevin Kade na Kwira Olivier ari inshuti ze. Yagize ati: ’’Nabaga ndi mu rugo nkajya no kubareba bisanzwe ariko Imana ishimwe kuba byose byararangiye ‘’

Shalon abajijwe uko we yabifashe nyuma yo kubona Kwizera Olivier yirukanywe mu Amavubi ku mpamvu z’uko baraye baganira ijoro ryose, yagize ati: ’’Uko wabyumvishe ni ko nabyumvishe, uko byagenze kuriya nawe warabibonye. Icyo navuga ni akarengane ariko ntacyo twabiboraho.’’ Yanakomoje ku mubano we na Kwizera Olivier na Davis D avuga ko bavugana ndetse ko bose ari inshuti ze. Ati: ’’Kwizera Olivier turavuga, ni inshuti yanjye, ba Davis D na ba Kevin Kade turavugana bose ni inshuti zanjye.’’

Shalon yavuze ko avugana na Davis D ndetse ko ari n'inshuti

Shalon ibi abivuze nyuma y’uko umuhanzi Davis D mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya X large Tv yavuze ko bataganira ariko yongeraho ko atari n’abanzi ndetse ko nta n’umubano bigeze bagirana na mbere hose. Davis D yaragize ati: ’’Oya ntabwo tuganira ariko ntabwo turi n’abanzi, ntabwo njyewe nigeze nanagira umubano nawe.’’

Davis D yavuze ko atajya avugana nawe kandi ko na mbere hose nta n'umubano yigeze agirana na Shalon

Davis D abajijwe niba uyu mukobwa yaba agifitanye umubano na Kevin Kade yasubije agira ati: ’’Ntago mbizi niba afitanye umubano n’inshuti yanjye gusa iyo ni indi paje narenze.’’

Kayesu Shalon [Shazz] wamenyekanye mu ifungwa ry’abahanzi babiri Davis D na Kevin Kade ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO SHALON YAGIRANYE NA INYARWANDA TV


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DAVIS D YAGIRANYE NA X LARGE TV AVUGA KO ATAVUGANA NA SHALON









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND