RFL
Kigali

Queen Cha ari mu bukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2021 15:04
0


Umuhanzikazi Queen Cha ari mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu rigenda rigaragara hirya no hino ku Isi. Ibyaha by’icuruzwa ry’abantu byibasira abagabo, abagore, n’abana byifashishije ibikangisho, imbaraga, gushimuta, ubushukanyi, ubufasha, amafaranga ndetse n’ibindi.



Ababikora icyo baba bagamije ni ugushakira indonke mu bo bacuruza binyuze mu kubakoresha imirimo y’agahato, ubucakara, imibonano mpuzabitsina cyangwa kuvanaho ingingo z’umubiri bakazicuruza, kubica mu bwonko n’ibindi.

Bimwe mu binyoma simusiga by'icuruzwa ry'abantu harimo kubabonera akazi keza mu Rwanda ndetse no mu mahanga, guhabwa buruse zo kwiga, kwizezwa umukunzi ukomeye, cyangwa gukorerwa ubukwe, n’ibindi.

Abacuraza abantu bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kureshya abakorerwa icyaha. Muziza imbere harimo Facebook, Twitter cyangwa iyindi miyoboro rusange.

Minisiteri y’Ubutabera, UN Women, Swedish International Development Cooperation Agency (Sida), United Nations Rwanda, UN Migration ndetse na Easy and Possible Organization bamaze iminsi mu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu aho bifashishije umuhanzikazi Queen Cha n’abandi.

Bugamije gushishikariza abantu kwirinda ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking). Tariki 11 Nzeri 2021, bakoreye ubu bukangurambaga i Huye, tariki 14 Nzeri 2021 bakoreye i Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 bazakorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Queen Cha yavuze ko ubu bukangurambaga buri kubera mu Turere twegereye imipaka kuko ariho ibi byaha bikunze gukorerwa cyane.

Avuga ko asanzwe afite amakuru ku icuruzwa ry’abantu ‘kuko ni ibintu twese tuzi’ kandi atekereza ko ari bimwe mu bintu bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Ati “…Niyo mpamvu numvise nanjye nakwifatanya nabo kugira ngo tubimenyekanishe kuko hari benshi babigenderamo batabisobanukiwe, batazi ibyo ari byo. Cyangwa se bakaba babona bagenzi babo babirimo, ntibamenye abo bakiyambaza cyangwa babimenyesha.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ibitekerezo by’abantu bamaze kugerwaho n’ubu bukangurambaga bigaragaza ko bwari bukenewe, ariko kandi ngo bukwiye kugera cyane ku bana b’abakobwa kuko ari bo “babikorerwa cyane.”

Queen Cha avuga ko umuhanzi akwiye kurushaho gukangurira abamukurikira, akababwira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu kugira ngo babyirinde. Anavuga ko bishoboka ko azakora indirimbo ku icuruzwa ry’abantu.

Nta wapfa kumenya imibare nyirizina y’abagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu, ariko ikigereranyo kigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni ebyiri byumvikanyweho cyangwa babihatiwe, bafatiwe ku mipaka y’ibihugu bitandukanye bagiye gucuruzwa.

Inkuru SSP Murego yanyujije ku rubuga rwa Polisi tarik 4 Ukwakira 2019, ifite umutwe ugira uti “Icuruzwa ry’abantu ubucakara mu isura nshya”, yavuzemo ko abafatirwa ku mipaka babaga biganjemo abana, abagore ndetse n’abagabo, akenshi ugasanga batwarwa mu buryo butari bwiza nta mutekano bafite, haba ku buryo bw’umubiri, ndetse no mu mutwe (imitekerereze). 

Avuga ko amategeko mpuzamahanga avuga ko igihe cyose umuntu ahatiwe cyangwa agashishikarizwa kujya gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko we atabigizemo uruhare kugira ngo ajyanwe gukora iyo mirimo, bifatwa nk’icuruzwa ry’abantu.

Avuga ko “Kuri ubu igikenewe cyane kugira ngo iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kirwanywe, ni ubufatanye bw’ibihugu ku rwego rw’Isi ndetse n’ uturere, Ibihugu byose ikibazo bikakigira icyabyo bigafatanya kukirwanya.”

“Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu, imiryango Mpuzamahanga ari igengwa na Leta ndetse n’imiryango yigenga bari mu bagomba gufata iya mbere muri uru rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.”

Queen Cha ari mu bukangurambaga bugamije kubwira abantu kwirinda icuruzwa ry’abantu nk’icyorezo kibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu bukangurambaga buzasiga ubumenyi ku kwirinda no gushishoza ku icuruzwa ry’abantu  Queen Cha avuga ko iki kibazo kibasiye ingeri zose z’abantu, abagore, abagabo ndetse n’abana Sandrine Munezero, Umuyobozi wa Miss Career Africa ari kumwe na Queen Cha mu bukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, Queen Cha n’itsinda bari kumwe bakiriwe mu kiganiro kuri Radio Country Fm y’i Rusizi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FEEL ME’ YA QUEEN CHA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND