RFL
Kigali

Impamvu nyazo n’izitari zo abantu bagenderaho bagiye kurushinga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/09/2021 11:45
0


Abasore benshi n’inkumi bahitamo uwo bazabana kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ariko akenshi bakora ubukwe kubera impamvu zidasobanutse, bigatuma ingo zabo zisenyuka zitamaze kabiri.



Dore bimwe mu byo benshi basubiza iyo babajijwe impamvu bagiye gushaka, nk’uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama mu rukundo:

1. Ndakuze igihe kirageze - rimwe na rimwe ati: “Ahubwo naracyererewe!”

2. Uwo tugiye kurushinga ndamukunda

3. Ndashaka undaza

3. Ndashaka kubyara

4. Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bandambiwe kuko maze imyaka myinshi ndi ingaragu

5. Narangije amashuri kandi ubu mfite akazi hari hasigaye gushaka uwo turushingana

6. Abo tungana bose barashatse nijye wari usigaye - Bakuru banjye bose barashatse nijye wari utahiwe

7. Ndanga gukoza umuryango wanjye isoni kuko n’abo nduta bamaze gushaka

8. Ndashaka uwo twuzuzanya kugira ngo ngire ubuzima bwiza

9. Uwo tugiye kurushingana duhuje imyumvire - ni umurokore - dusangiye idini n’ibindi

10. Napfushije ababyeyi banjye nkiri muto, ndashaka uzambera Data/Mama

11. Nkeneye umuntu unkunda, uzanyumva akanyitaho akanangirira neza

12. Abantu baransuzugura ko ndi ingaragu

13. Nkeneye uwo tuzajya dusohokana, tugatahana ubukwe n’indi minsi mikuru

14. Ndashaka kunezeza ababyeyi banjye ngo bazabone umukwe/umukazana n’abuzukuru

Muri make urukundo bavuga rukunze kuba rushingiye kuri ibi bikurikira: abahungu bareba kenshi ku buranga bw’umukobwa, mu maso he uko ateye, uko agenda, uko avuga, uko aseka n’ibindi.

N’ubwo abakobwa bareba ku bwiza bw’abahungu, akenshi bita cyane cyane ku bushobozi umusore afite. Bamwe bati mbona azatunga urugo, afite inzu, afite imodoka, umuryango we urakize, mbese muri make tuzagira ubuzima butari bubi.

Hari n’ibindi byinshi abantu bagiye kubaka bareba utarondora bitewe nuko abantu batandukanye, ariko muri rusange ibi nibyo benshi bagenderaho bagiye kubaka aho abasore nabo basigaye bareba ku butunzi bw’abakobwa, amashuri, amikoro abakobwa bafite muri rusange n’ubwo badakunze kubigira ibya mbere.

Izi mpamvu zose zivugwa si zo mpamvu nyamukuru umuntu aba akwiye gushingiraho agiye kurushinga gusa, ahubwo hari impamvu nyamukuru uba ukwiye kureberaho yagufasha kugira urugo rwiza.

Dore impamvu nyazo rero zo gushinga urugo.

Mbere yo kubaka rero ugomba kumenya ibi:

- Kubaka urugo birenze kwinezeza gusa

- Kubaka urugo birenze gupfumbatana

- Kubaka urugo birenze kubyara abana

- Kubaka urugo birenze gufashanya mu by’ubutunzi n’ibindi 

N’ubwo abubaka bose muri rusange baba bakeneye ibi tuvuze haruguru, hakenewe guhitamo neza uwo muzubakana atari ibyo umuntu areba byonyine gusa ahubwo akareba aho uwo mushinga umujyana, n’ibyo agomba gukora mbere yo kuwutangira kugira ngo uzarame kandi umere nk’uko Imana iwushaka.

Ingo nyinshi zisenyuka kuko ibyiza byinshi wari witeze k’uwo mwashyingiranwe igihe cyageze ukabibura. Ariko iyo umugambi wawe wo gushaka ari ukugirira neza uwo ushatse, kuko umukunda, ntagishobora kubatandukanya kuko n’icyo wamubonaho kitakunezeza, washobora kucyihanganira utavunitse cyane. Ibi biragoye, ariko niko kuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND