RFL
Kigali

Rayon Sports yiganjemo amasura mashya yatangiye imyitozo, Perezida wayo yibutsa abakinnyi ko intego ari igikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2021 12:05
0


Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2021/22, iyi imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi basanzwe bakinira iyi kipe, abashya yaguze, ndetse na bamwe bari mu igeragezwa barimo na rutahizamu ukubutse muri Yanga Africans yo muri Tanzania.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino, imyitozo yabereye mu Nzove, ahatangiwe ubutumwa bwibutsa abakinnyi ko intego y’uyu mwaka ari ukwegukana igikombe cya shampiyona.

Ni imyitozo yayobowe na Lomami Marcel, umutoza wungirije ndetse n’umutoza wa kabiri wungirije Dusange Sacha. Masudi Djuma, umutoza mukuru, ari mu Burundi aho yagiye gushyingura se umubyara uheruka kwitaba Imana.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe muri Rayon Sports bagifite amasezerano, ndetse n’abashya bamaze gusinyira iyi kipe barimo Mugisha François bita Master wagarutse muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC, Muvandimwe JMV wavuye muri Police FC, Mitima Isaac wavuye muri Sofapaka yo muri Kenya, Byumvuhore Trésor wavuye muri Gasogi United, Mushimiyimana Mohamed wavuye muri APR FC na Mico Justin wavuye muri Police FC.

Manace Mutatu na Kwizera Olivier, nibo bakinnyi basanganywe amasezerano batakoze imyitozo.

Hari ikindi cyiciro cy’abakinnyi bari mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 barimo na Mackenzie Nizigiyimana wigeze kunyura muri Rayon Sports, ndetse na rutahizamu w’Umurundi, Muntore Jean Pipi uherutse gutsindwa igeragezwa muri Yanga yo muri Tanzania, Kamoso wakiniraga ikipe ya AS Muhanga, rutahizamu ukomoka muri Cameroon n’abandi.

Iyi myitozo ya mbere ikaba yitabiriwe kandi na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, wahaye ikaze abakinnyi bashya n’abatoza, abibutsa ko intego y’ikipe muri uyu mwaka ari ukwegukana igikombe.

Imyitozo ya mbere ya Rayon Sports yagaragayemo abakinnyi bashya benshi

Rutahizamu w'Umurundi Jean Pipi ukubutse muri Yanga Africans ari mu igeragezwa muri Rayon Sports

Mackenzie wakiniye Rayon Sports igihe kirekire ari mu igeragezwa ryo kuyigarukamo

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yibukije abakinnyi ko intego y'uyu mwaka ari igikombe cya shampiyona

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND