U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite politiki iha amahirwe urubyiruko, icyakora haracyari icyuho cy’uruhare rw’urubyiruko mu guhabwa ijambo mu gufata ibyemezo na politiki igihugu kigenderaho.
Mu gihe hasozwaga amahugurwa y’abahagarariye
imiryango itandukanye y’urubyiruko, Ihuriro
ry’Imiryango y’Urubyiruko yiga ku Buzima bw’Imyororokere, ‘Afriyan Rwanda’, ryagaragaje ko urubyiruko rukwiriye guhabwa ijambo mu gufata ibyemezo ndetse na
politiki igihugu kigenderaho.
Aya mahugurwa akaba yarahurije hamwe urubyiruko rugera kuri
30, rwaturutse mu mahuriro y’urubyiruko atandukanye. Aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bwa Afriyan Rwanda,
RWAMREC na Health Development Initiative (HDI) binyuze muri gahunda izwi nka
‘Generation G Programme’. Mu busanzwe iyi gahunda igamije guharanira ko ijwi
ry’urubyiruko ryumvwa, rigahabwa agaciro, ndetse no kwimakaza uburinganire muri
sosiyete.
Mu gihe hasozwaga aya mahugurwa, umuyobozi ushinzwe ibikorwa
muri AFRIYAN Rwanda, Bwana NIYIBIZI Evode, yatangaje ko “U Rwanda rwateye
intambwe ishimishije binyuze mu bushake bwa politiki, rushyigikira uruhare
rw'ingimbi n'urubyiruko mu iterambere ry'igihugu. Icyakora, hakenewe gushakisha
no gukemura inzitizi zinyuranye, zituma urubyiruko rutagira uruhare runini mu
gufata ibyemezo”.
Mu gusoza ijambo rye, yakomeje avuga ko kugira ngo ibi
bigerweho, urubyiruko rukwiriye guhabwa ubumenyi buhagije ndetse no kongererwa
ubushobozi. Yagize ati “Kugira ngo tubigereho, dukeneye kongerera ubushobozi
ingimbi n'abangavu kugira ngo bashobore kugira uruhare runini mu kwerekana
ibitekerezo byabo, ndetse no gutegura ibisubizo kugira ngo
bakemure ibibazo by'ingutu bahura nabyo”.
Umwe mubari bitabiriye aya mahugurwa, UWAMUNGU Marie Ange
Raissa, Umuyobozi mukuru wa “Impanuro Girls Initiative”, yavuze ko mu Rwanda
abaturage bari munsi y’imyaka 30 bangana na 60% by'abaturage muri rusange; ibi
bikaba bigaragaza ko urubyiruko rutagomba kwibagirana igihe hafatwa ibyemezo bitandukanye, ahubwo rugomba guhabwa ijambo mu byemezo bifatwa.
Muri aya mahugurwa urubyiruko rwahuguwe n'abantu batandukanye
Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruteze amatwi ngo ruhabwe ubumenyi butandukanye
TANGA IGITECYEREZO