RFL
Kigali

Volleyball: U Rwanda rwisasiye Maroc mu gikombe cya Afurika cy’Abagore – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/09/2021 8:50
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Volleyball yatangiye neza imikino y’igikombe cya Afurika iri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, itsinda Maroc amaseti 3-1 yari iherutse gusezerera u Rwanda mu bagabo.



Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, ni bwo muri Kigali Arena hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore, aho ikipe y’u Rwanda yatangiranye intsinzi imbere ya Maroc yaherukaga gusezerera u Rwanda mu bagabo.

Iyi mikino izabera muri Kigali Arena kugeza isojwe, u Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Senegal, Maroc na Nigeria.

Mu mukino wabimburiye indi yose muri iri rushanwa, u Rwanda rwatangiye rutsinda Maroc amaseti 3-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yatangiye iyoboye umukino aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abakinnyi nka Mariana watangaga imipira, Bianca na Mukandayisenga Benitha.

Ntabwo iseti ya kabiri yoroheye u Rwanda kuko umwanya muremure wayobowe na Maroc, ariko irangira ikipe y’u Rwanda iyigaranzuye, iyitsinda ku manota 25 kuri 18.

Iseti ya gatatu itari yoroshye ku mpande zombi, yanagaragaje gukubana ku makipe yombi, yarangiye yegukanywe na Maroc itsinze u Rwanda ku manota 34 kuri 32.

U Rwanda rwaje kongera kwitwara neza rwegukana iseti ya kane nyuma yo gutsinda Maroc ku manota 25 kuri 22, umukino urangira u Rwanda rwegukanye intsinzi ku maseti 3-1.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere, umukino wo mu Itsinda B wari uryoheye ijisho wahuje Cameroun ifite igikombe giheruka na Kenya imaze kwegukana kenshi iri rushanwa ry’abagore. Cameroun yatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-19).

Nigeria yatsinze Sénégal amaseti 3-0 (25-16, 25-18, 25-22) mu Itsinda A mu gihe u Burundi bwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (18-25, 15-25, 13-25) mu Itsinda B.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Mbere saa Sita, aho izahura na Nigeria. Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’uwo mu Itsinda B uzahuza Tunisia na Cameroun guhera saa Yine mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na Kenya guhera saa Sita muri Petit Stade.

U Rwanda rwisasiye Maroc mu mukino wa mbere w'igikombe cya Afurika mu bagore

U Rwanda rwihagazeho mu rugo ruhorera basaza babo baheruka gusezererwa na Maroc muri 1/4

U Rwanda rwatangiye rutanga icyizere mu gikombe cya Afurika mu bagore
 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND