Nyuma y’igihe kirekire Abanyarwanda bigunze, binubira umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yashavuje benshi, amaherezo uyu mukino ushobora kwitazwa n’abakunzi b’imikino mu Rwanda bayagaragaye ko imitima n’intekerezo nzabo bazerekeje ku mikino y’intoki (Volleyball na Basketball) yabagaruriye ibyishimo n’akamwemwe.
Burya
ujya gutangira kubara ahera kuri zero, akagenda azamuka gahoro gahoro akagera
ku Icumi, no kwigarurira imitima yababaye ntibisaba ibyamirenge, ndetse
ntibisaba gukora ibihambaye, ubwitange n’ishyaka ndetse no gukunda igihugu
bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu m,uri Volleyball, byatumye
bigarurira imitima y’Abanyarwanda batari bacye.
Mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, byari ibirori bikomeye cyane
muri Kigali Arena, aho u Rwanda rwesuranaga na Uganda mu mukino wa nyuma wo mu
itsinda A mu gikombe cya Afurika cya Volleyball gikomeje kubera muri Kigali
Arena.
Wari
umukino ukomeye hagati y’ibi bihugu bitajya bijya imbizi muri siporo ndetse na
politike rimwe na rimwe usanga hari ubwo biba bihanganye.
Ni
umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ndetse n’abayobozi mu nzego
zitandukanye barimo na Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
U
Rwanda rwinjiye neza mu mukino, rubifashijwe n’abarimo Akumuntu Kavalo Patrick
wari ku rwego rwiza muri uyu mukino, rutsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.
Abagande
bagarutse mu gace ka kabiri bariye karungu, bahindura umukino, bayitsinda ku manota
25-21 ndetse bakomeza kwitwara neza batsinda n’iya gatatu yarangiye bafite amanita
25-23.
U
Rwanda rubifashijwemo n’abakinnyi barimo Ndamukunda Flavien na Mutabazi Yves,
bagarutse neza muri Seti ya Kane bayitsinda ku manota 25-11, bituma hitabazwa
iseti ya kamarampaka yarangiye u Rwanda ruyitsinze ku manota 15-9.
U
Rwanda rwazamutse ruyoboye itsinda A ndetse ruzahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda
D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura
n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.
Uyu
mukino wazamuye amarangamutima ya benshi mu bakunzi ba siporo mu Rwanda, bavuga
ko ibyishimo baburiye mu mupira w’amaguru babiboneye mu mikino y’intoki irimo
Volleyball na Basketball.
Mu
basazwe n’ibyishimo by’iyi ntsinzi harimo na Minisitiri wa siporo, Munyangaju
Auro Mimosa wari ku kibuga yagiye gushyigikira iyi kipe, abashimira ko bimanye
u Rwanda, arenzaho agira ati ‘Umuriro watse aka ya ndirimbo ya King James”.
Muri
¼ u Rwanda ruzakina hagati ya Misiri na Maroc.
U Rwanda rwatsinze Uganda ruyobora itsinda
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi bakuye kuri Uganda
Inzu ya Kigali Arena ikomeje gutanga ibyishimo ku banyarwanda
Byari akanyamuneza kenshi ku bafana b'u Rwanda nyuma yo gutsinda Uganda
Minisitiri Munyangaju yishimira intsinzi y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO