RFL
Kigali

Volleyball: Amakipe Atandatu arimo u Rwanda yamaze kubona itike ya ¼ mbere y’umukino wa nyuma mu matsinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2021 10:16
0


Nyuma yo gutsinda Burkina Faso seti 3-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bitandatu byakatishije itike y’imikino ya ¼ mu gikombe cya Afurika cya Volleyball gikomeje kubera muri Kigali Arena, mbere yuko hakinwa umukino wa nyuma mu matsinda.



Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, muri Kigali Arena hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, yasize amakipe Atandatu arimo u Rwanda akatishije itike ya ¼ mbere yo gukina umukino wa nyuma mu matsiinda.

Nyuma yo gutsinda u Burundi seti 3-0 mu mukino wa mbere, u Rwanda rwari rwagarutse mu kibuga rukina na Burkina Faso mu mukino wa kabiri, rwanitwayemo neza nabwo rutsinda seti 3-0, ruhita rukatisha itike ya ¼.

U Rwanda rwagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu mukino rwatsinze Burkina Faso idakozemo, dore ko rwatsinze seti eshatu zose uko zakurikiranye (25-14, 25-20, 25-16).

U Rwanda rwahise rukatisha itike y’imikino ya ¼ nubwo rugifite umukino wa nyuma mu itsinda ruza gukina na Uganda nayo yamaze kubona iyi tike nyuma yo kwisasira u Burundi.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Misiri yatsinze Tanzania amaseti 3-0 (25-16, 25-15, 25-16), Uganda itsinda u Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-15 na 25-18), Cameroun itsinda Nigeria 3-0 (25-17, 25-12 na 25-20) mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Mali 3-0 (25-17, 25-18 na 25-21).

Kugeza ubu amakipe atandatu yamaze kubona itike ya ¼, ni u Rwanda na Uganda mu Itsinda A, Tunisia yo mu Itsinda B, Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo mu Itsinda C, Misiri na Maroc mu itsinda D.

Uko Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:

10:00 Burikina Faso vs Burundi (Itsinda A)

12:00 Kenya vs Tanzania (Itsinda D)

14:00 Sudani y’Epfo vs Tunisia (Itsinda B)

16:00 Ethiopia vs Nigeria (Itsinda B)

18:00 Rwanda vs Uganda (Itsinda A)

20:00 Misiri na Maroc (Itsinda D)

U Rwanda rwatsinze Burkina Faso rukatisha itike ya 1/4

Maroc mu makipe yakatishije itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda Kenya

Misiri nayo yageze muri 1/4

Uganda iri kumwe n'u Rwanda mu itsinda rimwe nayo yageze muri 1/4 itsinze u Burundi

Ibyishimo biba ari byinshi ku bafana baba bari muri Kigali Arena

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND