RFL
Kigali

Biratangaje! Bwa mbere mu mateka umupira w’amaguru wahuriyemo abagabo n’abagore bambaye ubusa buri buri – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2021 23:54
1


Ibyabereye mu Budage mu cyumweru gishize, byatumye abatuye Isi bacika ururondogoro, nyuma y’uko habereye umukino wahuriyemo abagabo n’abagore bambaye ubusa buri buri, mu rwego rwo kwerekana ko umupira w’amaguru muri iki gihe wataye umwimerere ugahinduka ubucuruzi.



Uyu mukino wabaye tariki ya 04 Nzeri 2021, ubera mu mujyi wa Duisburg ndetse unitabirwa n’abafana 300 bari babukereye. Uyu mukino utangaje ndetse wakinwe bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru, wahuje uruhande rumwe rwambaye ubusa mu gihe abandi bari bambaye imyenda, ariko bavanze, harimo abagabo n’abagore.

Abakinnye bambaye ubusa, nimero zari zandikishije irangi ku migongo yabo, umwenda wari ku mibiri yabo yari amasogisi n’inkweto.

Icyari kigenderewe hategurwa hakanakinwa uyu mukino, ni ukwamagana uburyo umupira w’amaguru wataye umwimerere ukava kuri gakondo, ugahindurwa ubucuruzi, by’umwihariko kuba Igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha kizabera muri Qatar.

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko uwo mukino wateguwe na Gerrit Starczewski usanzwe amenyerewe mu gutunganya filime, akaba n’umunyabugeni.

Abakinnye uwo mukino, bifuza ko ikipe y’umupira w’amaguru mu Budage, yakwivana mu Gikombe cy’Isi ntizajye gukinira muri Qatar.

Si ibyo gusa, kuko uyu mukino wari ugamije no kwamagana umukinnyi uzwi nka ‘Ficken’ mu Budage, wareze Gerrit Starczewski, kuko hari filime mbarankuru yamugaragarijemo nimero y’indangamuntu ye.

Uyu mukino w’amateka udasanzwe wakinwe n’abantu bambaye ubusa buri buri, warangiye amakipe yombi aguye miswi ibitego 8-8. Ibyakozwe na Gerrit Starczewski ndetse n’abakinnye uwo mukino, byafashwe nk’imyigaragambyo.

Bakinnye uyu mukino bambaye ubusa


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza arcade3 years ago
    Irarimbutse isi haricyindi dutegereje





Inyarwanda BACKGROUND