RFL
Kigali

Ni iki Umwongereza asabwa guhindura muri Police FC ikaba ikipe ihatanira ibikombe?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/09/2021 11:26
0


Nyuma y'uko ikipe ya Police FC itangaje ko Umwongereza, Francis Nuttall Elliott watozaga St George FC yo muri Ethiopia ariwe wagizwe umutoza mukuru, hakomeje kwibazwa niba iyi kipe igiye gutangira urugamba rweruye rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cyangwa ikomeza mu mujyo wayo wo guherekeza andi makipe.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, nibwo Police FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya usimbura Haringingo Francis werekeje muri Kiyovu Sports.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Police Fc yatangaje ko yashyizeho umwongereza Francis Nuttall Elliott nk’umutoza mukuru muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Nyuma y'uko iyi kipe itangaje ko Elliott ariwe uzayitoza muri uyu mwaka w’imikino, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye gutekereza Police FC nk’ikipe nshya irimo ivugurura n’intego zitandukanye n’izo iyi kipe yari isanzwe ifite.

Police FC igura abakinnyi beza buri mwaka kandi bahenze, gusa igitangaje ni uko itagaragara mu makipe aba ahatanira igikombe cya shampiyona itaratwara na rimwe.

Ni iki Francis Nuttall Elliott asabwa guhindura muri Police FC?

Uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza ni umunyabigwi kandi watoje amakipe akomeye atwara ibikombe kuri uyu mugabane, arimo Zamalek yo mu Misiri n’andi atandukanye. Ibi bizafasha cyane AS Kigali kuba mu mwanya mwiza no kujya ku rwego rw’imyumvire n’imitoreze y’uyu mutoza, bityo bizamure urwego rw’abakinnyi.

Icyihutirwa Elliot agomba gukora muri iyi kipe kugira ngo ibashe kujya mu ruhando rw’amakipe ahatanira igikombe muri shampiyona y’u Rwanda, ni ukurwana intambara yo guhindura imyumvire y’ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, guhindura imyumvire y’abakinnyi b’iyi kipe, bakumva ko kudatwara igikombe umwaka wabo uba ubaye imfabusa, aho kumva ko gusoza mu makipe ane ya mbere bihagije.

Uyu mutoza kandi arasabwa kwitanga atizigamye kugira ngo ahindure ahahise h’iyi kipe, ibe ikipe nshya ifite intego nshya ndetse n’imikinire yayo igomba kuba itandukanye n’iya mbere ku buryo n’umusaruro uzaba utandukanye cyane n’uwo yabonaga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi burasabwa kuba hafi uyu mutoza, umukino ku mukino muri shampiyona kuva shampiyona itangiye kugeza isojwe.

Francis Nuttall Elliott yatoje amakipe yo ku mugabane wa Afurika arimo Gor Mahia muri 2016, aho yayivuyemo ajya kuba umutoza wungirije muri Zamalek, aza kwerekeza muri Ghana aho yatoje Hearts of Oak (2017-2018), hagati ya 2018 na 2019 atoza Al Hilal Obeid yo muri Suda,naho muri 2020 atoza Township Rollers yo muri Botswana.

Elliot yagizwe umutoza mushya wa Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND