RFL
Kigali

Ni nk'inzozi zibaye impamo- Ronaldo yavuze ijambo rya mbere nyuma yo kugaruka muri Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/08/2021 15:35
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2019 ni bwo Manchester United yatangaje ko Rutahizamu Cristiano Ronaldo ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere.



Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, yongeye kwambara imyenda y'umweru n'umutuku, nyuma yo gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa Manchester United kugeza mu 2023. Uyu musore w'imyaka 36 y'amavuko byari byatangajwe ko ari gushakishwa n'ikipe ya Manchester City ariko ku munota wa nyuma birangira asinyiye Manchester United agaruka mu rugo nyuma  y'igihe kinini ayivuyemo.


Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Ronaldo yatangaje ko ari nk'inzozi zibaye impamo nyuma yo kugaruka muri Manchester United. Yagize ati: "Buri muntu wese unzi, arabizi ko urukundo nkunda Manchester United rutigeze rurangira. Imyaka namaze muri iyi kipe yari iy'ibitangaza ndetse n'ibihe twanyuzemo byasaga na zahabu iri muri iki kigo cy'igitangaza. Sinashobora gusobanura uko niyumva nyuma yo kugaruka mu rugo. Ni nk'inzozi zibaye impamo nyuma y'ibihe byose nari maze ntakinira iyi kipe ahubwo mpanganye nayo, iyo nahuraga n'iyi kipe narayubahaga kandi nkanayikunda ariko mu by'ukuri inzozi zibaye impamo".


"Igikombe cya mbere cya Shampiyona natwaye, bwa mbere mpamagarwa mu ikipe  y'igihugu, Champions League yanjye ya mbere, igihembo cya mbere nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi, igihembo cya mbere nk'umukinnyi mwiza ku Isi, byose nabigezeho ndi hano mu Bwongereza. Amateka yaranditswe ndetse amateka agiye kongera kwandikwa. Ndi hano, ngarutse aho nahoze, reka byongere bibe bundi bushya, Sir Alex ibi byose ni ku bwawe."

Ronaldo uri kumwe n'ikipe y'igihugu ya Portugal biteganyijwe ko nasoza akazi k'ikipe y'igihugu azahita asanga bagenzi be muri Manchester United.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nahimana fiston2 years ago
    Come back again you missed





Inyarwanda BACKGROUND