Ikipe y’igihugu ya Uganda iri mu Rwanda mu irushanwa rya Afrobasket “Silverbacks”, yamenyeshejwe ko ishobora gukurwa mu irushanwa burundu ndetse ikanirukanwa muri Hoteli icumbitsemo, nyuma y'uko itangaje ko yabuze amafaranga yo kwishyura.
Ibitangazamakuru
bitandukanye byo muri Uganda byanditse ko tariki ya 29 Kanama 2021, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika ‘FIBA Africa’ na Leta
y’u Rwanda bamenyesheje ikipe y’igihugu ya Uganda ko bitewe n’umwenda w’amafaranga
menshi barimo bashobora gukurwa mu irushanwa burundu ndetse bakanirukanwa muri
Hoteli bacumbitsemo.
Abayoboye
ikipe ya Uganda batakiye Leta ya Uganda bayibwira ko itagize icyo ikora kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 nta burenganzira baba bafite bwo
gusohoka muri Hotel kubera umwenda bamaze gufata.
Mark
Ssali umwe mu bayoboye Delegasiyo y’ikipe y’Igihugu ya Uganda iri muri iyi
mikino yatangaje ko baje muri iyi mikino bafite ibibazo by’amikoro ndetse harimo
n’imyenda bafashe kugira ngo babashe kwitabira iri rushanwa.
Uyu muyobozi avuga kandi ko kuri iki Cyumweru bandikiye Leta ya Uganda bayimenyesha ikibazo bafite bategereje ko hari icyo bagikoraho kugira ngo babone ubwishyu bwa Hoteli bacumbitsemo.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda, Nasser Sserunjogi, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo asaba ko Leta yagira icyo ikora ikipe ntibayirukane ndetse ngo bari bahawe ntarengwa ya tariki ya 29 Kanama 2021 ngo babe bishyuye iri deni babereyemo Hoteli.
Yagize
ati "Inzitwazo zose zadushiranye. Twagerageje uko dushoboye kose ngo
turinde ikipe ibi bintu ihange amaso umukino, ariko igihe cyadushiranye. Dufite
ubwoba ko nitwirukanwa tuzaseba nk’igihugu".
Iki
kibazo cyahagurukije abayobozi bakomeye muri Leta ya Uganda barimo n’umuhungu
wa perezida Museveni, Gen. Muhoozi wasabye inzego zibishinzwe gukora ibishoboka
byose bagashyigikira ikipe y’igihugu iri mu irushanwa rya Afrobasket kugira ngo
ntiyirukanwe muri Hoteli, ndetse avuga ko iki kibazo yakivuganyeho na Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni, kikaba kigomba gukemuka vuba.
Itangazamakuru
ryo muri Uganda ryanenze cyane abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa
Basketball muri icyo gihugu kudaha agaciro iyi kipe yatwaye ibendera ry’igihugu
mu mikino mpuzamahanga ariko ntiyitabweho, ndetse bavuga ko ari igisebo ku
gihugu cyose.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, Uganda ifite umukino wo gushaka itike
ya 1/4 cya Afrobasket ihuramo na Nigeria.
Ikipe y'igihugu ya Uganda yugarijwe n'ikibazo cy'amikoro ishobora kwirukanwa muri Hoteli ikanakurwa mu irushanwa
Uganda yari yagerageje kwitwara neza muri iri rushanwa
Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi yijeje ubufasha mu buryo bwihuse
TANGA IGITECYEREZO