RFL
Kigali

Afrobasket2021: “Nta rwitwazo twatanga, byatunaniye gusa” - Prince Ibeh nyuma y’uko u Rwanda rutsinzwe na Guinea

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/08/2021 9:05
0


Umunya-Nigeria wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse unakinira ikipe y’igihugu mu mukino wa Basketball, Prince Ibeh, yatangaje ko nta rwitwazo bafite, ahubwo bagerageje bikabananira, nyuma yo gusezererwa na Guinea bakabura itike ya ¼ cy’irushanwa nyafurika rya Afrobasket rikomeje kubera muri Kigali Arena.



Imbere ya Perezida Paul Kagame n'abafana benshi bayitizaga umurindi, Ikipe y'u Rwanda yahabwaga amahirwe menshi mbere y'uyu mukino, ariko Guinea yawutsinze ku manota 72 kuri 68.

Guinea niyo iri inyuma ku rutonde rwa FIBA (21 muri Africa) mu yandi makipe y'ibihugu, ari gukina iki gikombe cya Africa cya Basketball mu bagabo.

Kenny Gasana yatsinze amanota 28, Prince Ibeh atsinda amanota 10. Nibo bonyine bagejeje ku mibare ibiri mu gitsindira u Rwanda, n'abandi bagerageje ariko kenshi bikanga.

Nyuma y’umukino, Prince Ibeh, yavuze ko nta gisobanuro abakinnyi babona batanga.

Yagize ati: "Ntabwo ari igitutu, ni ukubura guhuza gusa, ibyo twagombaga gukora byatunaniye nta rwitwazo twatanga, byatunaniye gusa".

Cheikh Sarr utoza u Rwanda yabwiye abanyamakuru ati: "Ndababaye cyane…twari dufite amahirwe, twari dufite ibisabwa byose ngo dutsinde uyu mukino, ariko ndibaza ko twabuze kuguma ku ntego hamwe na hamwe”.

Ati: "Twageze aho twitakariza icyizere duhusha bikabije amanota menshi yoroshye, twatakaje amanota arenga 20 yari kwinjira".

Ni ubwa mbere Guinea igeze muri 1/4 cy'igikombe cya Africa, kuva mu 1962 ubwo cyakinwaga bwa gatanu mu Misiri.

Muri 1/4 ku wa gatatu, Guinea izakina n'igihugu gituranyi cya Cote d'Ivoire. 

Ibeh avuga ko nta rwitwazo abakinnyi b'u Rwanda bafite ahubwo byabananiye

Ntabwo uyu mukino woroheye u Rwanda

Perezida Kagame na Minisitiri Munyangaju bari bitabiriye uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND